AmakuruAmatangazo

Polisi y’u Rwanda yatangaje itariki y’Ibizamini ku bashaka Kwinjira mu rwego rw’abapolisi bato

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibizamini by’abasore n’inkumi biyandikishije basaba kwinjira mu rwego rw’abapolisibato (Basic Police Course) bizatangira ku wa 17 Ukuboza 2025.

Ibi byatangajwe n’Ibiro Bishinzwe Abakozi muri Polisi y’u Rwanda, aho hagaragajwe ko amatariki n’ahazabera ibizamini muri buri karere hazatangazwa binyuze ku rubuga rwa Polisi www.police.gov.rw, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo zisanzwe zitangirwaho amakuru.

Ibisabwa ku bazakora ibizamini

Polisi y’u Rwanda yibukije abahawe amahirwe yo gukora ibizamini ko bagomba kuza bitwaye:

Indangamuntu,

Fotokopi ya dipolome cyangwa urupapuro rugaragaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (Result Slip).

Amasaha y’Ibizamini

Ibizamini bizatangira saa mbiri za mu gitondo (08:00 AM) ku munsi wa mbere w’ibizami ku rwego rw’igihugu hose.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na ACP Jacques Burora, Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Polisi y’u Rwanda.

Soma itangazo hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *