Niyo Bosco yatangaje igihe azakorera ubukwe
Umuhanzi Niyo Bosco usigaye wariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje igihe cyo gukoreraho ubukwe bwe nyuma y’uko hari hashize amezi abiri yambitse umukunzi we impeta.
Ubwo yari mu kiganiro ‘One on One’, umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco yahishuye ko nubwo atari yabona ubushobozi buhagije bwo gukora ibi birori ariko bitazarenga muri Mutarama 2026 atarabikora.
Ati ”Iby’ubukwe rero … Ariko ntabwo bishobora kurenga ukwezi kwa mbere k’umwaka utaha. Reka mbe ntangaje ibyo gusa Imana iramutse ibigiyemo ntabwo byazarenga ukwa Mbere ntaberetse ibirori. ”
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025 ni bwo Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Umukamisha Irene bari bamaze igihe bakundana.
Ubwo yamwambikaga impeta, Niyo Bosco yanamuririmbiye indirimbo yubakiye ku izina rye Irene, ndetse anavuga amagambo akomeye, hari agira ati “Kugukunda ni indahiro idasaza, nshaka kugukunda cyane. Nshaka kubibwira Isi yose ikamenya ko ari wowe naburaga.”
Uyu muhango wabereye ahitwa La Palisse Hotel Gashora wabaye nyuma y’uko tariki 9 Nzeri 2025, Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Urugi’ afashe icyemezo cyo guhishurira abakunzi be ko uwo mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande ubwo yamwifurizaga kugira isabukuru nziza.
Niyo uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika gukora indirimbo zisanzwe akayoboka izitiriwe kuramya Imana anaheruka gushyira hanze indirimbo yakunzwe yise ‘Daddy God’, ari na yo ya mbere yashyize hanze kuva yafata uyu mwanzuro.

