Muri Afghanista ushobora gutereta umukecuru w’imyaka 70 ntubimenye
Muri Afghanistan ibikorwa byo kwitezaho umusatsi, ubwanwa, gukesha isura n’ibindi bikorwa byo kwibagisha hagamijwe ubwiza biri kwitabirwa cyane ku buryo hari n’abari kujya mu madeni ariko bagashira bageze ku bwiza bashaka.
Muri iki gihugu n’Aba-Taliban, amavuriro y’ubwiza ari kugenda yiyongera, ibintu biri gutungura benshi bijyanye n’amatwara y’iki gihugu akaze.
Ni ibigo by’ubuvuzi bikomeje kwiyongera nyuma y’uko Aba-Taliban bafashe ubutegetsi mu 2021.
Nko muri Kabul habarurwa hafi amavuriro 20 akora ibijyanye no kongera amabuno, gukesha isura, kwiteza imisatsi n’ibindi.
Abaganga b’abanyamahanga, cyane cyane abo muri Turikiya, ni bo bakomeje guhugura Abanya-Afghanistan, mu gihe ibikoresho bigezweho byifashishwa bituruka muri Aziya no mu Burayi.
Abakiliya b’imena bashishikariye iyi serivisi ni ababarwa nk’abifite, abagabo bafite uruhara bashaka kugarura umusatsi wabo ngo bagarure ubwiza batakaje n’abagore bambara bikwije ariko bashaka gukomeza kugaragara neza muri ayo maka nzu maremare dore ko kutikwiza muri Afghanistan ari icyaha gikomeye.
Umwe mu baganga umaze imyaka 25 avura amenyo muri Afghanistan witwa Silsila Hamidi, yagize ati: “Nubwo abandi batwirengagiza, twebwe turireba tukikunda. Kwireba mu ndorerwamo tukabona dusa neza biduha imbaraga.”
Kuva mu 2021 abagore ntibemerewe kwiga hejuru y’imyaka 12, gukora mu nzego nyinshi, cyangwa kujya gusura ahantu nyaburanga hatandukanye cyangwa kujya muri za gym.
Bijyanye n’ayo matwara akaze kwemererwa kwibagisha hagamije ubwiza kuri bamwe ni agahenge k’akataraboneka abaho bagaragaza ko batagomba gupfusha ubusa.
Inzu zitunganya imisatsi n’ubwiza zarafunzwe, ariko kubagwa hagamijwe ubwiza byo biremewe kuko bifatwa nk’ubuvuzi.
Nta cyo Aba-Taliban baratangaza kuri ibi, ariko abakozi b’ayo mavuriro bavuga ko leta ibihanganira, mu gihe abagabo bakorera abagabo, abagore na bo bagakesha ubwiza bwa bagenzi babo.
Gusimbuza imisatsi n’ubwanwa byabaye ibintu by’ingenzi. Kuba utagira ubwanwa bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubugwari, nk’uko Bilal Khan wo muri EuroAsia Clinic abisobanura.
Ati: “Hari n’abafata inguzanyo ngo babone amafaranga yo kwitezaho imisatsi mbere y’ubukwe bwabo”
Gukesha isura, umuntu akagabanyirizwa iminkanyari no gusaza, ubishaka yishyura hagati y’Amayero 37 na 75 mu gihe kwitezaho imisatsi ari Amayero ari hagati ya 225–437. Ni igiciro gito ugereranyije n’uko bikorwa ahandi.
