AmakuruPolitiki

Gicumbi : Minisitiri Mukazayire yasanze imirimo yo Kuvugurura Stade ya Gicumbi igeze kuri 90%

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025 Minisitiri wa Sport Nerry Mukazayire yagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi, yitegereza aho ibikorwa byo kuvugurura Stade bigeze, asaba ko byarushaho kwihutishwa ku buryo mu kwezi kw’Ukuboza 2025 iyo Stade izaba yamaze gutunganya, imikino yo kwishyura ikazakinwa ikipe ya Gicumbi nayo iri ku kibuga cyayo.

Uru ruzinduko yarufatanije no gusura ibigo by’amashuri yo muri GS Notre damme du Bon conseil na TTC de la salle zo mu murenge wa Byumba, areba impano z’imikino bafite ndetse abasigira imipira ibafasha gukora imyitozo mu mikino ya Hand Ball, Basketball, na Volleyball mu makipe ya Isonga akinira muri ibi bigo by’amashuri.

Minisitiri Nerry Mukazayire yafashe n’umwanya wo kwidagadura hamwe n’urubyiruko, bakina Basketball muri GS Notre damme du Bon conseil, banafata umwanya wo kuganira uburyo aya makipe agomba gushyigikirwa bakazamura impano z’abana b’abakobwa, ndetse n’abahungu by’umwihariko ababarizwa mu ikipe ya Isonga.

Bimwe mu bikorwa yitegereje, n’uko yasanze Stade ya Gicumbi imirimo yo kuyivugurura igeze ku musozo dore ko inyubako zamaze gutunganya, hakaba hasigaye gushyiraho Tapis mu kibuga, ndetse bikazakorwa mu gihe cy’amezi abiri ku buryo abakunzi b’ikipe ya Gicumbi Fc bazarushaho kuyishyigikira yakiniye mu karere kabo, dore ko kuri ubu ihagaze ku mwanya wa Gatandatu.

Yanasabye ko barushaho kwegera abafatanyabikorwa bagasiga amarangi yo kuharimbisha, abemerera kuzashyiramo amatara ku buryo n’abakora izindi sport bazajya bahifashisha mu masaha y’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kurushaho gushyigikira ikipe yabo kugeza ubwo bazarushaho kwitwara neza mu mikino izabera mu karere ka Gicumbi.

Ati :” Uruhare rwa buri wese ruracyenewe, dukomeze gufatanya gushyigikira ikipe yacu, haba gutunganya Stade yacu, imirimo yo gutunganya Ubwiherero, Gutwikira aho abashyitsi bazicara n’ibindi tuzakomeze kubikurikirana neza”.

Hari amakuru avuga ko ahari urwambariro rw’abakinnyi hagomba gutunganywa ku bufatanye bwa Ferwafa na Minisitiri ifite inshingano muri sport, bikaba bizagera mu kwa 12 imirimo yose isabwa kuba yaratunganijwe.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *