Politiki

Gicumbi :Abajura bibasira ibikorwa remezo bongeye guhabwa Gasopo

Abiba insinga z’amashanyarazi bamaze igihe bihangangirizwa ngo babivemo, gusa mu mezi abiri hakaba hongeye kuboneka ibyaha 8 by’abantu batwaye insinga zirenga Metero 400.

Iki kibazo cy’ubu bujura kinavugwa mu biba ibikoresho by’amazi, abashingura ibyapa biba byaramanitswe bakajya kubigurisha mu njyamani ndetse n’abiba inka z’abaturage kugeza ubwo bazimya igicaniro, dore ko hari n’uherutse gufatwa uzwi ku izina rya Ntigura Emmanuel uzwi nka ruharwa nyuma yo kwiba inka 45 ariko agafatwa , gusa kuri ubu akaba yarajyanywe mu kigo ngororamuco cya Iwawa ngo barebe ko yabasha guhindura imyumvire.

Abahagarariye inzego z’umutekano muri aka Karere ka Gicumbi bashimangira ko intandaro y’ikibazo usanga ari abishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’abana batakaje amashuri, ku buryo usanga badafite imirimo bagatekereza kwinjira mu bujura butemewe n’amategeko.

Bavuga ko hamaze kugaragara ingeso za bamwe usanga bafata ingamba zo kujijisha irondo ry’umutekano, aho bamenya aho bari kunyura bakajya kubajijisha ngo barangare, hanyuma bagatanga amakuru kuri bagenzi babo bakabaca mu rihumye bakabiba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko abayobozi b’ibanze bagomba gusobanurira abaturage ko bitemewe guha akazi umuntu ushyira amashyanyarazi n’ibindi bikorwa remezo mu nzu z’abaturage atabifitiye uruhushya, cyangwa ngo abe yoherejwe n’urwego rw’Akazi akorera.

Ati :” Twavuze ku bantu bacuruza utubari bagomba gukora ibyemewe, ntihabeho inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bw’abaturage, gutanga inzoga zitabangamira ubushobozi bw’abazigura, gushyiraho uburyo bwo gukaza amarondo no guhemba neza abakozi bashinzwe gucunga umutekano hagamijwe kurushaho gukumira ibyaha bikomeza kubangamira umutekano w’abaturage “.

Asoza asaba Abaturage kujyana abana mu mashuri kuko abenshi mu bafatwa usanga batarakandagiye mu ishuri, ndetse bakabikora nk’abateza imbere imiryango ibakomokaho dore ibyahoze ari imbogamizi z’ubushobozi bwo kujyana abana mu ishuri nko kubagababurira no kubashakira ibikoresho byamaze gushyirwamo imbaraga n’ubuyobozi bw’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kuzibukira kuva mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi
1
2
3

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *