Kubika amazi y’imvura: Inzira y’ingenzi yo kurengera ibidukikije no gushyigikira umutekano wwamazi mu Rwanda
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda,irashishikariza abanyarwanda bose kugira uruhare mu gufata no kubika amazi y’imvura mu buryo buboneye, kuko kuyabyaza umusaruro neza bifite akamaro kanini ku bidukikije, ku buhinzi, ndetse no ku mutekano w’amazi.
Uwimana Basile, ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, yavuze ko gufata amazi y’imvura nabi bishobora guteza ingaruka zirimo kwangiza ibihingwa biri mu mirima, gusenya ibikorwa remezo, guteza imyuzure no kwanduza amazi asanzwe ari mu migezi.
Ati:”Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko imihindagurikire y’ibihe ihungabanya umutekano w’amazi. Imvura idahagije, ndetse n’ikama ry’imigezi bituma abaturage barenga miliyari ebyiri ku isi batagerwaho n’amazi meza. Turasabwa kubungabunga imigezi n’ibiyaga duturiye, ndetse no gufata neza amazi y’imvura tukayabyaza umusaruro.”
Ubusanzwe, isi iri guhangana n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe, aho ibikorwa by’abantu birimo ubwiyongere bw’ibinyabiziga, inganda zidafite uburyo buboneye bwo kubika imyuka ihumanya, ndetse n’imiturire itateguwe neza, byose byongera ubushyuhe ku isi, bigatuma imvura igwa nabi cyangwa ikabura.
Minisiteri y’Ibidukikije isaba abaturage gufata ingamba zirimo: kubaka ibikoresho byo gukusanya amazi y’imvura, kuyashyira mu bibika bizwi nk’amaziba cyangwa ibiyaga by’ubwenge, no gukoresha amazi yakuwe mu mvura mu buhinzi bworoheje n’indi mirimo y’ingirakamaro.
Ibi bizafasha kugabanya imyuzure, kurinda ubuhinzi, no gukumira indwara zituruka ku mwanda w’amazi.
Ikindi kandi, kubika amazi y’imvura bifasha mu kuzamura ubushobozi bwo guhangana n’ibihe by’ikama, bikarinda ibiyaga n’imigezi kwangirika no gutakaza amazi. Abashakashatsi bemeza ko ubuso bwo kubika amazi y’imvura bushobora kugabanya imyuzure ku kigero cya 30-40% mu mijyi ifite imvura nyinshi, kandi bikagabanya igihombo ku bikorwa remezo n’ubuhinzi.
Iyi Minisiteri irakangurira abanyarwanda bose gutekereza ku bidukikije no gufata amazi y’imvura nk’umutungo w’agaciro. Uko isi ikomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ni ngombwa ko buri wese yita ku buryo bwo gukusanya no kubika amazi, hagamijwe iterambere rirambye, ubuzima bwiza n’umutekano w’amazi mu gihugu.


