Abahinzi ba kawa batangiye kwigurira ifumbire ku bufatanye na NAEB
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyashyizeho ingamba nshya zigamije kongera umusaruro wa kawa. Guhera mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 A, abahinzi ntibazongera guhabwa ifumbire ku buntu ahubwo bazajya bayigurira, Leta ikabunganira ku giciro kugera kuri 50%.
Iyi gahunda ije nyuma y’uko abahinzi bagaragazaga ko ifumbire bahabwaga itabashaga kugera ku biti byose bafite. Buri wese yahabwaga hagati ya 30% na 40% gusa by’ifumbire akeneye, bikabagiraho ingaruka mu musaruro. NAEB yasobanuye ko abahinzi bazajya bayigurira binyuze muri Tubura, ariko bagakomeza kubona inkunga ya Leta ku giciro cyayo.
Mu Karere ka Gatsibo, abahinzi bamaze kwiyandikisha no gutumiza ifumbire bihagije. Umwe mu bahinzi yagize ati: “Mbere twahabwaga ifumbire nke, nk’ibiro 30, bikaba bidahagije. Ubu natumije imifuka ine, nizeye ko izahaza ikawa zanjye kandi ntazagira igihombo.”
Havugimana Diogène nawe yongeyeho ati: “Ubu buri giti kizahabwa ifumbire uko bikwiye, bitandukanye no mbere aho twahabwaga make. Ni inyungu ikomeye ku bahinzi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko abahinzi bishimiye iki cyemezo kuko ari bo ubwabo babisabye kenshi: “Ifumbire igiye kuboneka hafi yabo kandi yose uko bayikeneye, bizatuma umusaruro ku giti kimwe n’uwo ku hegitari wiyongera ku rugero rushimishije.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu mwaka w’2023/2024 ibikomoka ku buhinzi byinjirije igihugu miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw). Muri byo, ikawa yonyine yinjije miliyoni 78,71$, naho icyayi kinjiriza miliyoni 114,88$.
Kuva mu 2017/2018 kugeza mu 2023/2024, u Rwanda rwabonye amafaranga asaga miliyari 4,1$ (arenga miliyari 6.046 Frw) avuye mu bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, ikawa n’icyayi bikomeza kuza ku isonga mu kongera amafaranga igihugu cyinjiza.


