AmakuruUbuhinzi

Amakuru y’iteganya giye ni kimwe mubisubizo byitezwe ho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mumwaka wa 2025/2026

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI yatangije igihembwe cy’ihinga A 2025/2026 kizifashisha amakuru y’iteganya gihe ngo gitange umusaruro uhagije

Ubuhinzi ni Umwe mu mirimo Abanyarwanda Bakora ari Benshi nk’uko Ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare NISR cyabigaragaje ko mu mwaka wa 2024 47% by’abanyarwanda aribo bakora uwo mwuga, bityo usanga ariwo mwuga ufatiye runini Abanyarwanda dore ko n’Imiterere y’ubutaka bw’Igihugu cy’u Rwanda isa naho itagoye gukorerwa ho uyu mwuga.

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangije Igihembwe cy’Ihinga (A)2025/2026 inajyana Ingengo y’Imari y’uwo umwaka, Mu bikorwa by’ingenzi itangizwa ry’iki gihembwe cy’Ihinga rizibanda ku Ikorwa ry’ Ubukangurambaga no kwegereza Abahinzi Inyongeramusaruro zirimo Imbuto, Ifumbire n’Ibindi Bikenerwa Bibinjiza mu Gihembwe cy’Ihinga hagendewe ku Kugenzura Ibyaba bitaragenze neza mu Bihembwe Byasojwe Hagamijwe Inozwa ryo Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe n’itoranwa ry’imbuto nziza zihanganira ihindagurika ry’ikirere.

Mugihe ubu igihembwe cy’Ihinga abahinzi barimo ari igihembwe cya gatatu (C) iyi gahunda yo Gutangiza igihembwe A yakozwe kare kugira ngo abahinzi bagire imyiteguro ya kare ndetse n’Abafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’iyi Gahunda barusheho kunoza Igenamigambi rijyana n’Ubukangurambaga bugera ku Muhinzi wo hasi agire amakuru ahagije nko Gutunganya neza Ubuhumbikiro,Ikoreshwa neza ry’Inyongera Musaruro,Gutunganya Imirima yabo bahangana n’Isuri mugihe Imvura yaba ibaye Nyinshi,Gutegura neza aho umusaruro ubikwa hazwi nk’Ubuhunikiro,Gukorana n’Abacuruza Inyongeramusaruro no Kumenya icyahindutse ku Biciroby’Inyongeramusaruro n’Imbuto bitabagoye hagamijwe Impinduka zitagira Ingaruka ku Gishoro n’ibiciro bitabangamiye Umuhinzi wo hasi uhinga ku buso butoya.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr CYUBAHIRO Mark Bagabe Yagaragaje uko Umwaka urangiye Wagenze atanga Ingero ku Umusaruro w’ibihingwa birimo Imyumbati,Ibishyimbo,Ibirayi,Ibigori n’Imboga umusaruro wabyo ujya gusa no kungana n’Uwabonetse mu mwaka washize, yagaragajekandi ko ku Gihingwa cy’Ibigori nka kimwe mu bihingwa bihungwa n’umubare munini w’Abanyarwanda Umusaruro wacyo Kuri Hegitari zirenga Ibihumbi Maganabiri wagabanutse ho 11% kubera Impamvu z’Ikirere cyane cyane mu Intara y’Iburasirazuba, anatanga icyizere ko Hafashwe Ingamba Zihamye zigamije Kongera umusaruro w’icyo Gihingwa,kimwe n’Ibindi Bihingwa.

Akomeza, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko Imwe mu Imbogamizi zari zihari akenshi zari kuba nta makuru Ahagije Ajyanye n’ubumenyi buhagije ku Imihindagurikire y’Ibihe anatanga Icyizere ko ubu Amakuru ahari nka kimwe mubisubizo byo Kwitegura neza Igihembwe cy’Ihinga A, Ubwo bumenyi burahari kandi bwamaze Guhuzwa na Gahunda y’ubuhinzi bityo Bikazafasha kugena ubwoko bw’ibihingwa byahangana n’Ibyo Bihe bitewe n’amakuru y’ikirere uko yifashe Muburyo bwo kubona Umusaruro witezwe kandi Uhagije. Yasoje abasa Abahinzi bose gutunganya ubutaka bwabo neza Bakabutegurira igihe kugira ngo Buzatange Umusaruro uhagije.

Nyuma yuko umwaka wa 2023/2024 Igihingwa cy’Ibishyimbo ari cyo cyari Cyihariye Ubuso Bunini Buhingwa ho mu Gihugu hose naho ubuso Buhingwa ho Ibigori bugenda bugabanuka, hitezwe kongera ubuso n’Umusaruro wabyo nka kimwe mu Bihingwa bikunze Guhingwa cyane n’Umubare w’Abahinzi Benshi mu Gihugu.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *