Gicumbi : Kujugunya Pulasitiki aho ubonye! , n’ibindi byangiza ibidukikije: Bimwe mu muco wakumiriwe no mu mirenge y’icyaro.
Byagenze gute ngo abatuye mu karere ka Gicumbi bamenye ingaruka zo Kujugunya ibikoresho bya Pulasitiki aho babonye?.
Bavuga ko amashashi n’ibindi bikoresho bitabora byifashishwa cyane ariko kandi bamenye ko bigira uruhare rukomeye mu kwangiza ibidukikije.
Abatuye muri aka Karere, ntibazuyaza kukubwira urugendo rukomeye rwakozwe ngo isuku yimakazwe haba ku mubiri ndetse no mu bice bikorerwamo imirimo rusange. harimo no kurwanya umwanda hakimakazwa isuku nk’isoko y’ubuzima, kandi bikaba byatangiye ari ubukangurambaga bwigishwa n’abakorera mu nzego z’ubuzima gusa.
Mu rugendo rutoroshye hashyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bw’ibanze, hajyamo uruhare rw’abafatanyabikorwa ndetse hashyizweho n’abakorerashake biganjemo Urubyiruko bafatanya guhindura imyumvire y’abaturage.
Bavuga ko akenshi wasanga hari abumva ko isuku ari iy’abasirimu gusa! , cyangwa ikaba iy’abantu bafite ku gafaranga(abishoboye) .
Bashimangira ko kuri ubu byahindutse nyuma y’uko abaturage bigishijwe ingaruka zo kujugunya uducupa tw’amazi mu mihanda. ndetse n’abarangije kunywa imitobe usanga batugendana mu bikapu kugeza ubwo babishyize mu bikoresho byagenewe kubika imyanda n’amacupa byashyizwe ku nkengero z’imihanda, iri mu mirenge itandukanye nabyo bikaba ari igikorwa cyo korohereza abaturage bakamenya aho Kujugunya imyanda mu buryo bworoshye .
Bamwe mu baganirije Green Africa bavuga ko byasabye imbaraga zitari nkeya kwigisha abaturage isuku, dore ko mbere muri aka Karere wasangaga hari abajujubijwe n’amavunja kubera umwanda , kwambara imyenda isa nabi, ndetse bamwe wabasobanurira ibyiza by’isuku bakakubwira ko kurwara amavunja biterwa n’uburwayi.
Nyirarukundo Yvonne utuye mu murenge wa Byumba Agira Ati :” Yewe byasabye imbaraga zitoroshye kuko mbere twari dufite umujyi usa nabi. buri wese yamaraga kurya ikigori, kunywa Jus(umutobe), cyangwa amazi akajugunya icupa aho babonye”.
Ati :” Ariko kuri ubu bamwe babigumisha mu modoka, ndetse n’abatari babyumva neza usanga bacyebaguza mbere yo kubijugunya mu miferege ngo hatagira kubabona, gusa nabo bazigishwa babicikeho burundu “.
Ngerero twasima we Agira Ati :” twagize amahirwe batwegereza umushinga Green Gicumbi wita ku kubungabunga ibidukikije, badusobanuriye ko kujugunya Pulasitiki n’ibindi bikoresho bitabora biri mu byangiza ikirere n’ubutaka muri rusange”.
Ati :” Twamenye ibinyabutabire bitwangiriza ubutaka , benshi twarasobanukiwe dutandukanya imyanda ibora, n’itabora. kandi ubona ko imyumvire yahindutse cyane, haba ku batuye umujyi wa Byumba no mu yindi mirenge y’icyaro “.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko amateka yo kugira umwanda agomba guhinduka muri aka Karere, kagahinduka iGicumbi cy’isuku.
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel Agira Ati:” Gicumbi twifuza ko yakomeza kuba igicumbi cy’isuku ariko bikagerwaho ku bufatanye bwa buri wese, ntabwo tugikeneye kubona abajugunya amacupa aho babonye hose, ndetse no mu mirenge itari iy’umujyi bakabikurikiza”.
Ati :” Ntidushaka kumva ababyeyi bategura amafunguro adafite isuku bigateza indwara zikomoka ku mwanda, Gicumbi yaba nziza kubera twe, mureke dufatanye twigishe isuku kandi bizahinduka umuco, n’abatugana bose basange dutuye heza “.
Bimwe mu byakozwe muri aka Karere, harimo gushyira ibimoteri aho Kujugunya amacupa n’amashashi mu nkengero z’umuhanda, Kwigisha uko bakora udutanda tw’amasahani ngo abategura amafunguro barire kubisukuye, kubungabunga ibidukikije bigizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa Green Gicumbi wabafashije guhindura imyumvire , kurwanya no gukumira igwingira mu bana bigakorwa hategurwa amafunguro asukuye, no kwigisha uko bategura indyo yuzuye.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere twakunze kuvugwamo amavunja aterwa n’umwanda, gusa ku bufatanye n’inzego z’ibanze abajyanama ub’ubuzima bahagurukiye icyo kibazo, abari bayafite(amavunja) barahandurwa, ariko kandi nta n’uwakwibagirwa ko hari abaturage bigeze kujya bafatwa basa nabi bakajyanwa kozwa cyangwa gukarabywa umibiri hagamijwe kubigisha ibyiza by’isuku, no kutarangwa n’umwanda mu mirenge igize Intara y’Amajyaruguru .


