AmakuruPolitikiUbukungu

Perezida Kagame yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje Alice Uwase nk’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), asimbuye Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Alice Uwase ntiyinjira bwa mbere muri uru rwego kuko yari asanzwe ahakorera nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije kuva ku wa 14 Kamena 2024. Mbere y’icyo gihe, yari ayoboye Ishami ry’Ubushakashatsi ku mikoreshereze no gucukura ibijyanye na Mine, Peteroli na Gazi muri RMB.

Mbere yo gukorera RMB, Uwase yabaye Umuyobozi w’imishinga icukura zahabu muri kompanyi ya Ngali Mining, ikorera muri Ngali Holdings.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *