Gicumbi :Rib yatanze umuburo ku bishora mu bucukuzi bw’amabuye batabifitiye uruhushya
Urwego rw’ubugenzacyaha Rib rwasobanuriye abaturage b’Umurenge wa Rutare mu Kagari ka Kigabiro, kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye batabifitiye ibyangombwa bibemera gukora ubwo bucukuzi kuko iyo batabikurikije bishyira ubuzima bwabo mu kaga .
Babigarutseho kuri uyu wa 10 Nyakanga 2025, babakangurira kwirinda ubwo bumamyi ko uzafatwa akora iyo mirimo atabyemerewe azabihanirwa n’amategeko.
Abatuye muri uyu murenge, bibukijwe ko usibye gushaka kwinjiza amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko, hari abahaburira ubuzima kubera ko aho bajya gucukura amabuye haba hatizewe bigatuma bagwirwa n’ibirombe bagakomereka abandi bakahasiga ubuzima.
Ushinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’ubugenzacyaha (Rib) Ntirenganya Jean Claude yabasobanuriye ko hari ibishingirwaho ngo umuntu yemererwe kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye, harimo gupima ubutaka bacukuramo niba bukomeye, avuga ko niba hari n’ababyemerewe bagomba kubahiriza amabwiriza abigenga harimo kwirinda gukoresha abana mu bucukuzi, abasobanurira ibihano bitandukanye byashyizweho hagamijwe gukumira abishora muri iyo mishinga.
yavuze ko uwaba afite aho acyeka amabuye y’agaciro cyangwa aho bayacukura bashaka kubaka amazu babisabira ibyangombwa niyo yaba ari mu masambu yabo, kuko hari igihe bacukura ubutaka bugatenguka.
Avuga ko hari inzego zishinzwe kubafasha harimo iz’ibanze ndetse n’ikigo (RMB) cyashyizweho na leta, hagamijwe gukumira abakora ako kazi batabyemerewe.
Ati :”kirazira gucukura amabuye udafite uruhushya kuko iyo ubifatiwemo amategeko arakurikizwa, n’ubwo yaba ari mu isambu yawe ntiwemerewe kuhacukura utabifitiye uruhushya”.
Ubukangurambaga bwo gukumira ingaruka zo gucukura ahatemewe bumaze iminsi bukorerwa mu mirenge itandukanye ya Gicumbi, by’umwihariko bakibanda mu mirenge izwiho kugira ibirombe by’amabuye, ndetse n’aho abaturage bashakisha ayo kugurisha cyangwa gucukura imicanga yo kubakisha amazu.
Bagirijabo Jean d’Amour ushinzwe ubugenzuzi muri (RMB) ikigo gishinzwe Mine Petrole na Gaz, gifite mu nshingano abacukura amabuye, avuga ko nta muntu wemerewe gucukura uko yiboneye hatabanje gukorerwa ubushakashatsi kandi bakamenya ko no gukora ubushakashatsi bw’ahacukurwa amabuye nabyo babihererwa uruhushya.
Ati :” ikigamijwe n’uko mumenya amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi, hari ibisabwa gukurikizwa, hari ibyo dutangira impushya hari n’ibyangombwa bitangirwa ku mirenge cyangwa ku Karere ariko iyo mucukuye ahantu hatakorewe ubushakashatsi biteza ibyago ndetse n’abazabifatirwamo barenze ku mabwiriza amategeko aramuhana “.
Mukasonga Speline utuye muri uyu murenge yasobanuriwe ko haba abacukura imicanga mu migezi cyangwa mu masambu yabo begera inzego z’ibanze zikamufasha kubona ibyangombwa ndetse ko batanemewe kubika amabuye y’agaciro mu ngo zabo batabifiye ibyangombwa bibibemerera.
Muri uyu murenge wa Rutare Hashize hari abaturage babiri baherutse kugwirwa n’ikirombe bajya gucukura mu buryo butemewe bahasiga ubuzima, harimo n’umwana w’umunyeshuri wari Watangiye ibiruhuko.