AmakuruIbidukikije

Mu Rwanda icyari imyanda cyahindutse icyanya cy’ubushakashatsi

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex

Mu Rwanda hakomeje kugaragara ibisubizo birabye bukemura Iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’ihumana ryikirere.

‎Uruganda Depot Kalisimbi rukorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere, rutunganya imyanda ihumanya izwi nka Hazardous wastes no Kunagura ibikoresho bya plastics bitandukanye, rwaje ari igisubizo ku kurengera ibidukikije no gutanga akazi.

‎Raporo z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) zigaragaza ko mu mwaka wa 2018, igipimo cy’ikoreshwa ry’ibikoresho byongeye gukoreshwa (recycling) cyari kuri 2% by’imyanda yose. Mu mujyi wa Kigali, icyo gipimo cyabarwaga kiri hejuru, kigera kuri 10%, nk’uko raporo za Banki y’Isi zibivuga, bigaragaza ko mu mijyi igipimo cyo gusubiza imyanda mu bikorwa (recycling ) kiri hejuru ugereranije no mu byaro. Leta y’u Rwanda yemera ko hakenewe kongerwa imbaraga mu micungire y’imyanda kandi iri kubikoraho, ariko kugeza ubu, uruhare rwo kongera gukoreshwa k’imyanda mu bukungu ruratanga icyizere.

‎Depot Kalisimbi iyo myanda iyikuramo bikoresho by’ubwubatsi, nk’amapave,amatafari n’ibindi bikoresho.
‎Mu rwego rwo kurinda impanuka n’iturika rizwi nka (Explosions ), Icyo ikigo Kandi gikusanya bikoresho byarengeje igihe (expired chemicals) byifashishwa muri za Laboratwari kubigo by’amashuri yose mu gihugu.

‎ Rutunganya ikimoteri cya Nduba ubusanzwe cyafatwaga nk’ahantu habi hanatera indwara ariko kugeza ubu binyuze mubafatanya bikorwa batandukanye barimo Ikigo cyigihugu cyita ku bidukikije REMA, PSF n’abandi ba rwiyemezamirimo, mu buryo bwo gukomeza kwita kubidukikije no kurinda ingaruka mbi zaterwaga n’icyo kimoteri, ubu cyabonewe igisubizo kuburyo burambye.

‎Umuyobozi wa Depot Kalisimbi Bwana PASCAL GATETE avuga ko mbera ya 2022 abanyamahanga batemberaga I Kigali bakabona mu mugi harasa neza, ariko bakibaza aho imyanda ijya, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihamye zifasha itunganywa ry’icyo kimoteri cya Nduba ndetse no kurinda ibidukikije binyuze mu gutoranya imyanda ivamo ifumbire n’iya plastics ari nayo Depot Kalisimbi ikusanya ikayibyaza mo ibikoresho bitandukanye.

‎Mumyaka yashize, uwatemberaga mu bitaro yabonaga imyanda ishobora guteza impanuka nk’inshinge zamaze gukoreshwa, uturinda ntoki twifashishwa tuzwi nka Gloves, ugasanga n’iyo bigerageje gutwikwa, umwotsi wabyo ibangamira abarwayi ukaba wanabatera ibindi bibazo.

‎ Imiti yarangije manda ndetse n’indi myanda ihumanya byose byabaye amateka nti bikigaragara binyanyagiye, hose kuko byose birakusanywa bigatunganywa bikabyazwa mo ibindi bikoresho bitandukanye.

‎Ni imbaraga leta y’uRwanda ikomeza gushyira muri iyi gahunda yo Gushaka ba rwiyemeza mirimo ngo bashore imari haboneke ibisubizo biryambye, kuburyo n’abanyamahanga basigaye baza gukora ingendoshuri ngo bigire kuri iyi mikorere myiza irinda ubuzima bw’abatuye mu gihugu, bazarushaho kwiyongera ndetse igihugu cy’uRwanda kigakomeza kuba icyitegererezo mu gushaka ibisubizo.

‎Muri ibyo bisubizo, birimo gukomeza kwagura no kunguka ikoranabuhanga ritanga ibisubizo bikenewe muri iyi gahunda yo gutunganya no kongerera ubushobozi inganda zitandukanye no kurengera ibidukikije binyuze mu bushake n’ingamba zihamye za politike.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *