Amajyaruguru: Abayobozi biyemeje kuzamura imibereho y’abaturage bakiri mu batishoboye
Imibereho y’abaturage ni kimwe mu biraje inshinga ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru nyuma y’ uko hari abahabwa inkunga bakazikoresha nabi bigatuma bahora mu byiciro bifashwa.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yibukije abayobozi b’Uturere kumenya inshingano zo gushyira abaturage ku isonga, bakabafasha kwikura mu bucyene kandi bigakorwa nta wahutajwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Werurwe 2025 mu mwiherero wahuje abayobozi b’Uturere tw’amajyaruguru, abahagarariye inama njyanama z’ Uturere, inzego z’abafatanyabikorwa ndetse na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu.
Insanganyamatsiko y’ uyu mwiherero yagiraga iti:” Ubufatanye mu kwihutisha Iterambere ry’Uturere” haganiriwe ku ngamba zafatwa ngo abaturage barusheho kujya ku isonga no gusezera ibyiciro byo gufashwa.
Muri uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Gicumbi, hagarutswe ku gutekereza ingamba zafatwa ngo abayobozi barusheho kwegera abaturage bakabafasha kwikura mu byiciro by’abatishoboye, kurebera hamwe imbogamizi zituma hari abahabwa ubufasha ariko bakaguma kugaruka mu byiciro by’ abatishoboye, hagamijwe kureba inyigo yakorwa ngo gahunda y’ iterambere ya NST2 Izajye kurangira nta baturage bagifite ibibazo by’imibereho.
Haganiwe kandi ku mbogamizi zigihari nko kuba hari abakobwa baterwa inda bakihakanwa n’ abagabo bazibateye bigatuma leta ikomeshe kubafasha, ariko kandi bagakomeza kubyara kandi badafite ubushobozi nabyo bikongera ihurizo ryo kutabasha kuringaniza imbyaro, abo bana bahinduka ihurizo ku gihugu cy’u Rwanda.
Hanagarutswe ku bibazo bikibangamiye imibereho ku miryango ifite abana batakaza amashuri, Kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurwanya Ubushomeri mu rubyiruko no kubafasha kwikura mu businzi n’ ibiyobyabwenge, kureba ibikorwa remezo bitaragezwa ku baturage no kwita ku kubungabunga ibyagezweho n’ ibindi.
Guverineri Mugabowagahunde Agira Ati:” Ni ngombwa ko twicara tukarebera hamwe ibikibangamiye umuturage, turi hano kuko abaturage aribo dushinzwe. mureke dufatanye gahunda y’ icyerekezo cy’ iterambere cy’igihugu NST2 dore ifite imyaka itanu gusa kandi igomba gusozwa byose tubigezeho , mukore vuba kandi atari ukubyerekana muri za raporo gusa, ahubwo dukorera neza ibyo dushinzwe”.
Yongeyeho ko abayobozi badasabwa kwibutswa inshingano bafite ahubwo bakazirikana ko kwegera abaturage aribyo baherewe akazi , bakabikora neza kandi vuba nta gusondeka.
Ati’:” Mureke twegere abaturage tubafashe kuzamuka mu iterambere, ariko ahari imbogamizi mu byerekane dufatanye kubicyemura, dukora vuba kandi neza atari bya bindi byo guca hejuru cyangwa byo Gusondeka ngo hari imirimo yakozwe kandi kubikora neza biri mu nshingano zacu”.
Abayobozi b’Uturere tw’Amajyaruguru harimo, Musanze, Gakenke, Burera, Rurindo na Gicumbi bamusezeranije kwiminjiramo agafu bakareba aho bitagenze neza, ariko kandi bamwizeza ko ibipimo by’ imibare y’imihigo bigiye kuzamuka nyuma y’ uyu mwiherero ndetse ko barongera imbaraga mu gukorana n’abatanyabikorwa b’ Uturere.

