Umujyi wa Huye wagiye kwigira ku iterambere ry’uwa Musanze nawo wabanje kujya kuwigiraho
Itsinda rigizwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye(PSF Huye), ryakoreye urugendoshuri mu karere ka Musanze muri gahunda yo kwigiranaho mu bikorwa by’iterambere kugira ngo nabo bunguke ibanga ryo kongera kuzamura iterambere ry’umujyi wa Huye uri mu yunganira uwa Kigali.
Ni urugendoshuri rwakozwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, aho ryakiriwe n’urugaga rw’abikorera (PSF) hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, ribanza kugaragarizwa ishusho yaho uyu mujyi wavuye naho umaze kugera. Ni urugendoshuri rwasojwe n’urugendo ruzenguruka ibikorwaremezo bitandukanye biri mu mujyi wa Musanze byiganjemo imiturirwa igeretse, Hoteri, amasoko,imihanda n’ibindi bitandukanye..
Mu masaha adakuze y’ijoro nibwo igikorwa cyo kuzenguruka umujyi wa Musanze cyatangiye, aho itsinda ryaturutse i Huye ryemeje ko hari byinshi rimaze kubona ryifuza ko byagera i wabo nk’uko byagarutsweho na KAMANA Andrea umuyobozi wa Karere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ati:”Icyo tubashije kungukira ahangaha ni uko tubonye urugendo bakoze, ngira ngo babanje kuza kwigira ku mujyi wa Huye kuko niho hatangiriye kwishyira hamwe kw’abacuruzi nka PSF, bubaka amasoko abiri manini “Ingenzi za Huye n’Abisunganye”,uyu munsi hakaba hari izindi nyubako zirikugenda zubakwa ku mpande ariko noneho tukavuga ko ibyo byonyine bidahagije ahubwo tukavuga tuti ni gute umuntu wese ushobora kwinjira muri Huye ashobora kubona inyubako nziza zigezweho zijyanye n’igishushanyo mbonera.”
“Icyo tubonye ni uko Musanze imaze gutera imbere,imaze gutera intambwe ikomeye cyane cyane mu nyubako z’ubucuruzi,binashingiye na none ku bukerarugendo buhari bushingiye ku birunga, bushingiye ku kirere gihari(Climate) cyangwa se no Ku ngagi,ibyo byose turabona ko ari ikintu gituma koko izamuka kuri uyu muvuduko ifite.”
KAMANA yongeyeho ko ubufatanye bwa PSF Musanze n’ubuyobozi nabyo basanze ari inkingi ya mwamba y’iterambere rihagaragara nyuma yo kugaragarizwa imikorere n’uruhare bya komite ihagarariwe n’abantu 13 yashyizweho ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Musanze.
Ati:”Kuba abantu ba hano bafite ubushake bwo kwishyira hamwe, iriya komite ishinzwe kuvugurura umujyi ubona ko yabigize ibyayo,ubona ko atari ngombwa ko isunikwa, icyo nacyo nicyo tuhakuye natwe tugomba gushyiramo umuhati ukomeye kugira ngo ari abafayanyabikorwa dufite mu karere bumve ko nta w’undi uzaza kubafasha gutera imbere ataribo babigizemo uruhari.”
Umujyi wa Kigali ufite indi mijyi iwunganira ubu hakaba hazaho indi mijyi ituranye na Kigali izwi nka “Satellite Cities” aho usanga yose ifite intego imwe yo kuba imijyi yunganira Kigali,bigizwe no gutura neza kw’abantu, imikoreshereze myiza y’ubutaka harimo ubwo guturaho ariko n’ubundi butaka busigaye bitewe n’ibyo bwakoreshejwe bukaba bufite icyerekezo cy’igihe kirekire.”

KAMANA yavuze ko aho bamaze kuzenguruka muri gahunda y’iterambere, asanga bose bagifite urugendo kuko bataragera aho bifuza gusa yashimangiye ko umujyi wa Musanze mu yunganira Kigali, uri ku muvuduko ndetse anashimangira ko ibikorwa byawo ari indorerwamo ituma n’indi mijyi iticara ngo iterere iyo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze Uwanyirigira Clarisse yavuze ko kuba umujyi wa Musanze warabanje kujya kwigira ku iterambere ry’uwa Huye,ubu Huye ikaba yaje kwigira kuwa Musanze ari intambwe ishimishije ariko Kandi inabasaba kurushaho gukora cyane.
Ati:”Kuba tumaze kugera kuri uru rwego birashimishije cyane,turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu na PSF kuko PSF niyo yabigizemo uruhare cyane noneho natwe ubuyobozi turabafasha, ariko nanone turashimira Huye kuko niyo twabanje kwigiraho kuko umwana wiga ni uwiga agatsinda cyane,turangije turakora turabarenga ariko nk’uko mwabyumvise turi itsinda rimwe(One Team) tugomba twese gufatanya kuko nabo bagiye gukora cyane kugira ngo bagere aho tugeze cyangwa se nabo baturenge.”

Icyiciro cya mbere(Phase) cyo kuvugurura umujyi wa Musanze kirasatira 80%,icyiciro cya kabiri kiri kwihuta cyane kigeze hafi kuri 68%,icyiciro cya Gatatu nacyo cyatangiye gukora, ubu inyubako zigezweho zatangiye kuzamurwa, Inyubako zirenga 20 zirikuzamurwa mu mujyi wa Musanze.
Uruhare rw’ubuyobozi n’imikoranire myiza na PSF haba mu guhana ubujyanama no gutanga impushya zo kubaka ku mikoranire myiza na Rwanda Housing,Ibigo by’imari (Banks) n’iby’ubwishingizi ndetse n’ubushake bw’umuntu ku giti cye biri mu biteruye umuvuduko w’iterambere ry’umujyi wa Musanze.




