AmakuruUbukerarugendo

Inyungu yo guhinga ibireti ku muhinzi, ubutaka ndetse n’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Igihingwa cy’ibireti gikunze kwera mu gice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Musanze mu mirenge yitegeye Ibirunga ya Shingiro, Musanze ndetse na Kinigi, kigaragazwa nk’igihingwa ngandura bukungu, ariko ahanini kinafitiye akamaro umuhinzi ndetse n’umurima we.

Shirakera Francois, utuye mu Murenge wa Shingiro, ni umwe mu bahinzi b’ibireti bagaragaza akamaro kabyo kuva bihingwa kugeza bibaye ifumbire y’ibindi bihingwa bizabikurikira, nk’ibirayi.

Ati: “Ibireti ni ibihingwa ngandurabukungu ariko nanone bigarura umwimerere w’ubutaka kuko byo ubwabyo byica ibyonnyi. Ni igihingwa cyiza cyane kuko kidasaba kugiteresha ifumbire mvaruganda, ariko imborera yo ntakibazo kuko nayo ubwayo igaburira ubutaka vitamini ihagije.”
Yakomeje agira ati: “Turabisarura tukabigemura kuri SOPIRWA, ubu ikilo ni 1,200 FRW. Uramutse uteye ingemwe, nyuma y’amezi 3-4 ushobora gutangira gusoroma (gusarura), kandi ugakomeza gusoroma buri byumweru byibuze bibiri, kugeza umwaka urangiye, ububisimbuza ibindi bihingwa.”

Shirakera avuga ko ibireti ari ifumbire ikomeye inafasha ubutaka kurumbuka.

Ati: “Icyo bifasha ubutaka, icya mbere ni ugusimburanya ibihingwa. Iyo wakuyemo ibireti, byo ubwabyo bisiga mu butaka imyunyu ngugu ikica udukoko mu butaka, ubutaka bugahorana umwimerere wabwo. Iyo dutemye bya byatsi byabyo tukabisasa mu ndego tukabihingiraho, bifite ubushobozi bwo kubora vuba cyane ku buryo nyuma y’amezi 3 usubira kubirindura ubutaka, ugasanga byarabaye ifumbire nziza.”

Inyungu ku bukungu n’iterambere ry’akarere

Muri aka karere, mu guteza imbere ubukungu, hari ibikorwa byinshi bikorwa, haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije. Ibyo byose ni ibikorwa akarere kashyize imbere, kandi kashyize mu mihigo yako muri uyu mwaka wa 2024-2025, by’umwihariko mu kongera ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe kongera amadovize yinjira mu gihugu.

Kazimbaya Francois, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe igenamigambi, yabwiye Greenafrica.rw uburyo ibireti biri mu nkingi zikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’aka karere.

Ati: “Twahisemo guteza imbere igihingwa cy’ibireti hanyuma tukigira n’umuhigo. Aho guhiga ubuso gusa, twahize umusaruro. Uyu mwaka twahize ko tuzabona Metric Tons (MT) z’indabo z’ibireti zumye 379. Muri iki gihembwe, twari twarahize ko tuzabona MT 50, ariko ubu tumaze kugera ku zisaga 100.”

Muri site ya Kigasa mu Kagari ka Kaguhu, mu Murenge wa Kinigi, ni hamwe mu hantu hanini hahurijweho igihingwa cy’ibireti. Iki gihingwa gitezwa imbere ku bufatanye n’uruganda SOPIRWA, rugikuramo imiti itandukanye yica udukoko, harimo n’iyo yifashishwa mu kwirukana Nkongwa mu gihingwa cy’ibigori.

Uyu muyobozi nawe yemeranya n’ibyavuzwe na Shirakera, aho yavuze ko ibireti birumbura ubutaka. Kazimbaya avuga ko umusaruro w’ibihingwa bikurikira ibireti, nk’ibirayi cyangwa ibishyimbo, ushobora kwikuba kabiri ugereranyije n’uwari usanzwe usarurwa.

Ibireti mu kongera ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi

Ahantu iki gihingwa kiri, mu Murenge wa Kinigi, ni mu gice kizagurirwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (Buffer Zone), isanzwe ibumbatiye ubukerarugendo bw’ingagi.

Kazimbaya yagize ati: “Ngira ngo murabibona uburyo biba binasa neza. Urebye iyi foto, urebye uburyo biba bisa neza, abantu basuye ingagi mu birunga banasura iyi mirima y’ibireti. Tukabikorera ubuvugizi kugira ngo abantu bamenye ibikorerwa mu Rwanda. Mu by’ukuri, byongera ubwiza nyaburanga kimwe n’iyi mirima y’ibirayi. Byose ni ubukerarugendo twifuza gukomeza guteza imbere, budashingiye ku ngagi gusa, ahubwo bushingiye no ku buhinzi, bituma akarere n’igihugu bimenyekana.”

Mu mwaka ushize, umusaruro w’indabo z’ibireti byumye, akarere kari kiyemeje kugeza kuri MT 120. Ubu umuhigo uhari ni ukugeza kuri MT 379.

Kazimbaya Francois yavuze ko ibireti ari umutako mwiza ku basura ingagi muri Pariki y’igihugu y’ibirunga
Ibireti bivugwaho kuba ifumbire nziza n’intungamubiri yuzuye y’ubutaka

GreenAfrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *