Zimbabwe igiye kwica inzovu 200 kugira ngo zihe ibiryo abaturage bashonje
Leta ya Zimbabwe irateganya kwica inzovu 200 kugira ngo zihe ibiryo imiryango yugarijwe n’inzara ikabije nyuma y’amapfa akomeye atarabayeho mu myaka 40, nk’uko inzego zishinzwe ubukerarugendo n’ibidukikije zabitangaje kuri uyu wa kabiri.
Icyorezo cy’imvura nke cyatewe na El Nino cyangije imyaka mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, bigira ingaruka ku bantu miliyoni 68 no guteza ibura ry’ibiryo mu karere kose.
“Turemeza ko dufite gahunda yo kwica inzovu zigera kuri 200 mu gihugu hose. Turimo gukora gahunda y’uburyo tuzabikora,” nk’uko Tinashe Farawo, umuvugizi wa Zimbabwe Parks and Wildlife Authority (Zimparks), yabwiye Reuters.
Yavuze ko inyama z’inzovu zizahabwa abaturage ba Zimbabwe bagizweho ingaruka n’amapfa.
Ni ubwa mbere inzovu zigiye kwicwa mu gihugu kuva mu mwaka w’ 1988, kandi bizabera mu turere twa Hwange, Mbire, Tsholotsho na Chiredzi.
Ibi bikurikiye icyemezo cy’igihugu bihanye imbibi cya Namibiya cyafashe umwaka ushize cyo kwica inzovu 83 no gutanga inyama ku bantu bagizweho ingaruka n’amapfa.
Inzovu zirenga ibihumbi 200 zirabarirwa mu gace k’ubungabunga ibidukikije kagizwe n’ibihugu bitanu byo mu majyepfo ya Afurika aribyo:Zimbabwe, Zambia, Botswana, Angola na Namibiya bikaba bigize ahantu hari inzovu nyinshi kurusha ahandi ku isi.
Farawo yavuze ko kwica izi nzovu kandi ari igikorwa cy’igihugu cyo kugabanya ubucucike mu bice by’igihugu bishobora kwakira inzovu 55,000 gusa. Zimbabwe ifite inzovu zirenga ibihumbi 84.