AmakuruIbidukikije

UNDP na MINALOC mu rugendo rwo kunoza itangwa rya serivise no kurengera ibidukikije

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (uNDP) bakomeje kwagura imbago y’itangwa rya serivise nziza ku baturage haba mu nzego z’ibanze no mu bigo by’ubuvuzi no kunoza urugendo rwo kurengera no kubungabunga ibidukikije hakumirwa ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe.

Ni nyuma y’uko binyuze muri ubu bufatanye, imirasire y’izuba irenga 1700 imaze gutangwa mu turere dutanu ku biro by’utugari dutandukanye na Poste de Sante bizwiho gutanga serivise z’ibanze ku baturage no kubafasha kujyana n’umuvuduko w’iterambere.

Utu turere aritwo Nyamagabe, Huye,Nyaruguru, Gakenke na Gicumbi nyirizina iki gikorwa cyabereyemo kuwa 24 Kamena 2025, Poste de Sante 5 zahawe imirasire y’izuba harimo ebyiri zo mu karere ka Gichumbi.

Muri iki gikorwa, abaturage bibukijwe ibyiza byo gukoresha imirasire y’izuba nk’ingufu zisubira kuko bigira uruhare mu kuzigama amafaranga bakoresha bagura Buji, umuriro wo gucana n’ibindi Kandi basobanurirwa ko imirasire ari ingenzi mu kurinda ikirere n’ibindi bidukikije bigira uruhare ku buzima bwiza bw’ikiremwa muntu.

Utugari 36 twahawe imirasire y’izuba kugira ngo turusheho kunoza serivise zihabwa abaturage

Abaturage bagaragaza ko kuba Utugari na Poste de Sante byegerejwe imirasira ,bagiye kuzajya bahabwa serivise inoze,hatabayeho inkomyi yo kubura umuriro bitewe n’uko ubu serivise nyinshi zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bati:”Hari ubwo wajyaga gusaba Gitifu serivise ugasanga nta buryo yayiguhamo bitewe n’uko nta muriro uhari,bityo ugasanga bidindiza iterambere ryacu, no kuri posted de Sante nta muriro bafite birumvikana serivise zitangwa nabi Kandi ntiwarenganya abaforomo, ariko kubera ko bahashyize imirasire, ni igikorwa gishinishije buri wese kuko nta cyo tuzongera kubura ,mbese navuga ngo keretse abashinzwe kubiduha aribo bakoze nabi cyangwa bakagira ubunebwe.”

“Ibiro by’utugari twacu bicanye, amavuriro yacu acanye, natwe biratworohera gukoresha ya mirasire kuko tubona ibyiza yatumye tugeraho, ikindi tuzi ko itangiza ibidukikije kuko yo bisaba amapoto menshi nk’amashanyarazi cyangwa mazutu na lisansi nk’izindi moteri zikoreshwa mu gutanga ingufu n’urumuri.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Niyodusenga Placide, yavuze ko kugira ngo bahitemo aho bagomba gutanga imirasire bagendera ku ngingo zitandukanye.

Ati:Gahunda yo gutanga imirasire y’izuba ku biro by’utugari naza Poste de Sante,twayikoze ku bufatanye na UNDP kugira ngo barusheho kunoza serivise zihabwa abaturage,ariko tukaba dufatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) twabanje kureba ahadafite amashanyarazi Kandi ubona ko adateganya kuzahagera vuba hazwi nka Off-grid zone.”

Utugari 36 two muri utwo turere dutanu twamaze guhabwa imirasire y’izuba twatangiye gucana,ni mu gihe Poste de Sante 5 nazo zamaze kuyihabwa.ibi byitezweho kongera ireme by’ibigomba umuturage kuko serivise nziza ahabwa ari ipfundo ry’iterambere.

Muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, imirasire y’izuba ni bimwe mu bikomeje gushyirwamo imbaraga mu buryo bwo gutanga ingufu zikenerwa na muntu mu gucana, kuhira imyaka mu buhinzi, gukoreshwa mu ikoranabuhanga ,mu rwego rwo gukumira ibyuka bihumanya ikirere ahanini bikomoka ku bikoresha mazutu na peteroli.

Abaturage bashishikarijwe gukoresha imirasire y’izuba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guteza imbere ingufu zisubira, Abanyarwanda bariyongera mu gukoresha imirasire y’izuba nk’isoko y’amashanyarazi.

Kugeza ubu, hagati ya 18% na 22% by’abaturage mu gihugu hose bamaze kwifashisha imirasire mu ngo zabo, cyane cyane abo mu bice by’icyaro bataragerwaho n’umuriro uva kuri “national grid.”

Ibi bikorwa biterwa inkunga na gahunda zitandukanye za Leta n’abikorera zirimo SHS (Solar Home Systems) na kompanyi nka BBOX na Ignite Power, zigamije gutanga amashanyarazi adahumanya ikirere kandi ahendutse.

Uko ikoreshwa ry’imirasire rikomeza kwiyongera, ni ko n’uruhare rw’ingufu zisubira rugaragara mu gutuma u Rwanda rugera ku ntego yo kubona amashanyarazi kuri bose mu cyerekezo 2030.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *