Umwaka wa 2028 uzasiga ibibazo by’amazi bibaye amateka muri Kigali na Rwamagana
Ibikorwa byo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge,byitezweho gukemura ibibazo bya bimwe mu biice byo mu Karere ka Rwamagana n’umujyi wa Kigali, byakundaga kubura amazi cyangwa bikayabona gake ugereranyije n’ahandi. Uru ruganda Kandi ubwo ruzaba rwuzuye, rwitezweho gufasha leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yayo ikubiye muri NST2 yo kugeza amazi meza mu baturage.
Kuva mu mwaka wa 2008, uru rruganda rw’amazi rwa Karenge rutunganya Metero kibe 12,000 by’amazi ku munsi, 30% byayo agakwirakeizwa mu bice bitandukanye by’akarere ka Rwamagana,naho 70% byayo, agakoreshwa n’abatuye mu mujyi wa Kigali.
Icyakora aya mazi ntabwo ahagije,ukurikije umubare w’abayakeneye cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu baturage baganiriye na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yagize ati:”Amazi ni ubuzima bagakwiye kuduha amazi menshi kugira ngo buri muturage agerweho n’amazi, cyane cyane bakaba basubira kureba mu matiyo bakareba niba agifite ubushobozi bwo kuba yakwakiza ayo mazi.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 28 Ugushyingo 2025, yemeje imishinga ibiri y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigo cya Abdabi gitsura amajyambere, ndetse n’amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu itsura amajyambere mu by’ubukungu muri Afurika, aya masezerano yose akaba yerekeranye n’inguzanyo zigamije kwagura uburyo bwo gutwara no hukwirakwiza amazi y’uruganda rwa Karenge.
Asafu Kabasha uyoboye ikigo gitunganya kikanakwirakwiza amazi (Wasac Group), avuga ko imirimo yo kwagura uru ruganda yatangiye, Kandi ko nirwuzura ruzongera ingano y’amazi abatuye Akarere ka Rwamagana na Kigali babonaga.
Ati:”I Karenge twari dusanzwe dufite uruganda rutunganya amazi,rwatunganyaga Metero kibe 12,000 ku munsi, ubu turi mu mirimo yo kurwagura kugira ngo turwongerere ubushobozi kugira ngo rutunganye izindi Metero kibe 36,000,mu bice by’umujyi wa Kigali no mu bice bya Rwamagana, dusanzwe dufite ikibazo cy’amazi make, kuva kuri Metero kibe ibihumbi 12 ubu tugiye kugera ku bihumbi 48 bizafasha cyane mu gukosora imbogamizi z’abantu babonaga amazi make.”
Avuga ko ibice byakundaga kubona amazi make byibuze nko mu Cyumweru rimwe nka Kabuga,Masaka, Rusororo, Gasogi n’ahandi,bizongera incuro byayabonagamo. Mu Karere ka Rwamagana bizafasha abo mu bice bya Gahengeri, Muyumbu,Mwurire na Musha n’ibice byo mu mujyi w’aka Karere.
Wasac ivuga ko kwagura umushinga w’uruganda rw’amazi rwa Karenge, ari umwe mu mishinga minini izafasha intego y’u Rwanda yo kugeza amazi meza ku baturage nk’uko bikubiye muri gahunda ya 2 y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2.
Kabasha yakomeje ati:” Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose muri NST2 ,turifuza ko twaba dufite 100% y’abafite amazi, abageraho neza Kandi ari meza. Ni bikorwa tuzagenda dukora hirya no hino mu gihugu kugira ngo tugere kuri ayo mazi, muri rusange dukeneye Metero kibe hafi ibihumbi 700 mu gihugu cyose,ubu tuvugana turi ku bihumbi birenga 300 by’amazi atunganywa ku munsi.”
Uyu muyobozi yemeza ko n’ubwo bikigaragara ko bagifite urugendo rurerure rwo kurushaho kwagura ibi bikorwa byo gutunganya no gukwirakwiza amazi meza mu baturage, mu mwaka wa 2029 bazaba bageze ku ntego bihaye ya Metero kibe ibihumbi 700, muri uyu mwaka wa 2025 uri kugera ku musozo,baracyabura Metero kibe zigera ku bihumbi 400.
U Rwanda rurigufatanya na Hongiria mu bikorwa byo kubaka uru ruganda rw’amazi rwa Karenge ,biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka uru ruganda no kwagura imiyoboro y’amazi yarwo izayageza mu baturage, izashyirwaho akadomo bitarenze mu mwaka wa 2028.
