AmakuruIbidukikijePolitiki

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahuguye abanyamakuru b’ibidukikije ku gusuzuma ukuri kw’amakuru

Inkuru ya :Niyonkuru Patrick

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda (RNP), ACP Rutikanga Boniface, yasabye abanyamakuru bandika ku bidukikije gukomeza kugaragaza ukuri no kugendera ku mahame y’umwuga binyuze mu gusuzuma ukuri kw’amakuru (fact-checking).

Ibi yabivugiye mu mahugurwa y’iminsi itatu y’abanyamakuru b’ibidukikije,yatangiye ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, ku Biro by’Abanyamakuru b’Ibidukikije mu Rwanda(REJ), biherereye Kicukiro, aho yashimangiye ko ari ingenzi cyane kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza.

Ibi biganiro byari bigamije kongerera abanyamakuru ubushobozi mu kugenzura amakuru, guteza imbere icyizere n’ukuri mu itangazamakuru ryibanda ku bidukikije, ndetse no gusangiza uburyo bwa gihanga Polisi ikoresha mu kugenzura amakuru neza no gushyira imbere ukuri.

ACP Rutikanga yavuze ko “fact-checking” ari inkingi ikomeye y’itangazamakuru ry’umwuga kandi ari igikoresho cy’ingenzi mu kurwanya amakuru ayobya.

Ati:“Ubunyamwuga butangirira ku kugenzura buri kantu kose mbere yo kukageza ku baturage,”.

“Muri Polisi y’u Rwanda, buri raporo igomba kuba ifite ibimenyetso bihamye kandi byemejwe n’inzira nyinshi zitandukanye.”

Yasobanuye ko Polisi ikoresha uburyo bwa tekiniki n’ubw’amaboko mu gukurikirana ukuri kw’amakuru, birimo indege zitagira abapilote (drones), za kamera za CCTV, indege nto (helicopters), ndetse no kohereza abapolisi ku butaka kujya gukusanya no kugenzura amakuru.

Ubu buryo butuma Polisi isobanukirwa neza ibyabaye, igasuzuma ingaruka zabyo, igapima uko byagize ingaruka ku baturageho, ndetse ikanamenya ababigizemo uruhare.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa ko gusuzuma ukuri bisaba kwihangana, kugendera ku mahame, no kutabogama. Yaburiye abanyamakuru ku itangazamakuru rishingiye ku marangamutima cyangwa rikorwa gihutagiro kuko bitera gukwirakwiza amakuru atari yo.

Ati:“Umunyamakuru agomba kuba yihanganye kandi atabogamye. Ubunebwe cyangwa guhita usohora amakuru utabanje kuyagenzura bituma wimara icyizere kandi bigatesha agaciro itangazamakuru,”.

Yanasabye abanyamakuru b’ibidukikije kugira uruhare mu kwigisha abaturage ku bijyanye n’ibidukikije, birimo gusobanukirwa icyo ibidukikije ari cyo, ibikorwa by’abantu biteza iyangirika ryabyo, ingaruka zabyo ndetse n’ibisubizo bifatika bishobora gufasha kubirengera.

Yagize ati: “Gukangurira abantu ni intambwe ya mbere yo guhindura imyumvire no gutuma abaturage bafata ibyemezo birambye mu kurengera ibidukikije.”

ACP Rutikanga yagarutse kandi ku nshingano zisangiwe hagati y’inzego z’umutekano n’itangazamakuru mu guha abaturage amakuru y’ukuri kandi yizewe.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda yiyemeje gukomeza ubufatanye n’abanyamakuru b’ibidukikije, tubaha amakuru yizewe kandi yihuse abafasha gukora itangazamakuru ry’umwuga.”

yasoje ahamagarira abanyamakuru kwibuka ko icyizere mu itangazamakuru gituruka ku kuri, kandi ko abanyamakuru b’ibidukikije bafite inshingano ikomeye yo kubungabunga ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.

Yibukije ko abanyamakuru bagira uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abaturage no mu gufasha mu gufata ibyemezo bijyanye n’imicungire y’ibidukikije.

Abinyujije mu gutanga amakuru yagenzuwe kandi y’ukuri, abanyamakuru barengera izina ryabo, bagafasha sosiyete gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo ndetse bakanashimangira imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano mu byerekeye kurengera ibidukikije.

ACP Boniface Rutikanga yibukije aba babyamakuri ko bakwiye kwitondera amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kuko haba harimo ay’ibinyoma
ACP Boniface yavuze ko Polisi y’u Rwanda nayo yashyize imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije
Aba babyamakuru bemeza ko bungukiye ubumenyi ku nama nziza bahawe na ACP Boniface

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *