Umushinga Rwanda Animal Welfare Organization urakataje mu kunoza imibanire y’abantu n’inyamaswa
Kwa Gatanu tariki ya 26 Mata 2025, umushinga Rwanda Animal Welfare Organization(RAWO) wahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Musanze ndetse n’inzego bwite za leta,mu gikorwa cyo kurebera hamwe uburyo bwakwitabwaho mu kurengera imibereho myiza y’inyamaswa n’amatungo abana n’abantu mu ngo ariko hanasigasirwa ibidukikije.
Ni igikorwa bagaragaza ko cyitezweho gutanga igisubizo ku matungo yafatwaga nabi bigatuma abaho ahangayitse ndetse kwitabwaho kwayo bikaba igisubizo ku musaruro uyakomokaho no kwiyongera k’umusaruro ukomoka ku buhinzi no kubahiriza amahame yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byose byunganira iterambere ry’ubukerarugendo bukorerwa mu karere ka Musanze.
Mu kunoza no gushyira iki gikorwa mu ngiro, hazibandwa ku bana bakiri mu myaka yo hasi mu mashuri aho hateganywa kwifashishwa abageze muwa 4-5 mu mashuri abanza, binyuze muri za karabu (clubs) z’ibidukikije kugira ngo umwana arusheho gukura ari inshuti y’urwo rukomatane n’ubwo ku rundi ruhande hari abifuza ko bahera ku bana biga mu mwaka wa mbere kuzamura.

Bizimana Felecien waturutse ku kigo cya Kabwende cyo mu murenge wa Kinigi yagaragarije Greenafrica.rw inyungu z’iki gikorwa mu kurengera ubuzima bw’inyamaswa n’ibidukikije.
Ati:”Twahuguwe mu gufata neza inyamaswa no kuzibungabunga muri rusange, twamenye uburyo tugomba kubana n’amatungo mu ngo i wacu bihabanye n’uko twayafataga bisanzwe kuko hari ibyo tutari tuzi kuko abenshi amatungo twayafataga nk’aho yo adashobora kubabara no guhangayika mu gihe afashwe nabi, ariko nyuma y’aya mahugurwa twumvise neza ko tugomba kuyitaho kuko nayo aba akeneye kubaho no kwisanzura kuko ibyo akenera ni nk’ibyo abantu nabo bakenera.”
Isingizwe Adeline uhagarariye Club y’ibidukikije mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyabisinde yavuze ko uyu mushinga ubumbatiye ibyiza byinshi haba mu burezi, gusubiza inyamaswa ubuzima no kurwanya ihindagurika ry’ibihe riterwa no kwangirika k’ubusugire bw’ibidukikije.
Ati:”Uyu mushinga biragaragara ko ufite byinshi uzatugezaho nko mu burezi, icya mbere twabonye ko abana baziga bakamenya neza ibidukikije haba uko bagomba kubifata no kubana nabyo, ibi bigatuma tugira urungano(generation) izakura ifite ubu bumenyi,birumvikana ubu bumenyi bazaba bafite, buzatuma bamenya neza uko inyamaswa zigomba kubaho kugira ngo zitange umusaruro, bazamenya kubungabunga ibidukikije hari ugutera ibiti no kwirinda ibyangiza ikirere cyacu, hari ugushyira imbere ibiteza imbere ubukerarugendo bwacu ubu ahanini bushingiye ku nyamaswa ziba muri pariki y’igihugu y’ibirunga.”
Yakomeje ati:” Gufata neza inyamaswa zacu ni kimwe mu byo twitezeho kongera umusaruro ukomoka ku bukerarugendo kuko umuntu uturutse mu gihugu runaka, nabona tubana nazo neza nawe azarushaho kuzikunda no kuzisura aho kubona ko tubaho duhanganye nazo.”

Docteur Veternaire Masengesho Jean Claude uhagarariye iki kigo gishinzwe kubungabunga uburenganzira bw’amatungo cyangwa se imibereho myiza yayo hagamijwe kongera umusaruro, yagarutse ku ngingo zitandukanye zatumye uyu mushinga ufata iya mbere muri iyi gahunda.
Ati:”U Rwanda rumaze gutera imbere mu kubungabunga ibidukikije n’ubworozi natwe rero tuje gutanga umusanzu kuri gahunda ya leta yo kuzamura ubworozi ku buryo umuturage yorora neza itungo rikamuha umusaruro, bigakorwa neza cyane ko twizera ko hari amahame atanu agenderwaho kugira ngo itungo ribeho neza ritange n’umusaruro harimo kuba ryabonye ibyo kurya bihagije,guhabwa amazi ahagije buri munsi Kandi meza,kuba itungo riba ahantu ryisanzuye mu kiraro nta zuba ryinshi cyangwa imvura,kuba itungo ridahozwa ku mihangayiko , kuvuzwa no kwitabwaho no guhabwa amahirwe yo kubaho nk’uko Imana yariremye.”
Mu kurengera ibidukikije hari ubwo amatungo agira uruhare mu kwangiza ibidukikije nk’iyo aragiwe ku gasozi no mu myuka yayo,indwara zirimo n’ibyorezo abantu bakunze kurwara zikomoka ku nyamaswa, uyu muyobozi yagaragaje ko mu byo bakora harimo no gutanga amasomo afasha abantu kubana n’amatungo ariko banirinda.
Ati:”Ni ibibazo byugarije Isi(zoonatic diseases),ubundi 70% z’indwara zifata abantu ziba mu matungo, muri iyi gahunda ni amahirwe kwigisha abana ko izo ndwara ziriho ndetse no kuzirinda, hari ugukora isuku mu biraro, gukaraba intoki, kugira isuku y’umubiri no kutabana n’amatungo mu nzu,.kumenya uko amatungo yitabwaho byaba na ngombwa bakagira ibyo kwambara nka Ga mu ntoki, agapfukanywa na Bote bibafasha kwirinda igihe bagiye gukora isuku ahaba amatungo.”
Uyu mushinga ufite gahunda yo kwigisha abana bavuka mu bice by’icyaro n’umujyi n’ubwo mu mujyi hakiri imbogamizi zo Kuba hari abana bakura batazi amatungo ariko ngo hazajya hifashishwa ingendoshuri. Ni umushinga ukorera mu mirenge itatu ikora kuri pariki y’igihugu y’ibirunga nka Musanze, Kinigi na Nyange ndetse ugafata ibigo by’amashuri 8 byo muri iyo mirenge.

Ubushakashatsi bwagaragaje uko abantu babanira n’inyamaswa ziba mu rugo no mu gasozi.
Inyamaswa ziba mu rugo (nk’imbwa, injangwe, ingurube, inka n’ihene): Abantu benshi bazifata nk’inkingi y’imibereho, haba ku bw’inyungu z’ubuhinzi cyangwa kuba inshuti. Imibare igaragaza ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abarenga 60% by’abaturage bafite inyamaswa ziba mu rugo.Gusa si bose bazifata neza, ubushakashatsi bwa World Animal Protection bugaragaza ko hagati ya 20-30% by’inyamaswa ziba mu rugo zikorerwa ihohoterwa cyangwa kwirengagizwa.
Inyamaswa zo mu gasozi (nk’intare, inzovu, imbogo, n’inyoni), Ubufatanye hagati y’abantu n’izi nyamaswa bushingiye ku kurengera ibidukikije, ariko hakabamo n’impaka kubera:
Gusenya imyaka n’amatungo,
Gutotezwa n’abantu bashaka inyungu, cyane cyane abarobyi cyangwa abacuruzi b’inyama.
IUCN (International Union for Conservation of Nature) ivuga ko hejuru ya 25% by’inyamaswa zo mu gasozi ziri mu kaga ko kuzimira kubera ibikorwa by’abantu.
Ku rwego rw’isi, ubushakashatsi bwa Global Animal Partnership bugaragaza ko abagera kuri 45% by’abafite inyamaswa mu rugo bazitaho neza, harimo kuzirinda indwara, kuziha ibyo kurya bihagije, no kuzirinda ihohoterwa. Mu 2023, WWF yatangaje ko 62% by’ibihugu bifite gahunda zihamye zo kurengera inyamaswa zo mu gasozi, nko mu byanya bikomye n’uduce tw’inyamaswa zidaturwa.
Humane Society International ivuga ko ku isi hose, 1 mu bantu 4 (bivuze 25%) yakoreye ihohoterwa inyamaswa rimwe mu buzima bwe.
Ku buryo butaziguye, nk’uburobyi butemewe, guhiga binyuranyije n’amategeko, kwangiza amashyamba: United Nations Environment Programme (UNEP) ivuga ko hejuru ya 70% by’ihindagurika ry’ibinyabuzima biterwa n’ibikorwa bya muntu, harimo gutoteza inyamaswa.
Mu Rwanda, hari amategeko n’amabwiriza ashyiraho uburyo bwo kurengera inyamaswa, yaba izo mu rugo cyangwa izo mu gasozi.
Itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga imibereho myiza y’inyamaswa
Inyamaswa zose zigomba gufatwa neza, ku buryo zidahura n’iyicarubozo, ibikomere, indwara cyangwa amapfa.
Abafite inyamaswa bagomba kuziha amazi, ibyo kurya bihagije, no kuzirinda indwara.
Ihohoterwa ry’inyamaswa rirahanwa n’itegeko: Uhamwe n’ihohoterwa ashobora guhanwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, cyangwa ihazabu y’amafaranga runaka.
Amategeko arengera inyamaswa z’ishyamba rishyigikiye amasezerano ya CITES (Convention on International Trade in Endangered Species), arengera inyamaswa ziba mu gasozi zishobora kuzimira.
Hari ibihano ku bahiga inyamaswa z’ishyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko: bashobora guhanishwa igifungo kirenga imyaka 5, n’ihazabu ikomeye.
Umushinga Rwanda Animal Welfare Organization(RAWO) ufitanye imikoranire na MINAGRi,RAB na RBC, ufite mu ntego zawo ihame ryo kubahiriza ibigenywa n’aya mategeko no kubyigisha abakiri bato binyuze mu matsinda (Clubs) yo mu bigo by’amashuri bigamo hakaniterwa ko nabo bazabisangiza abasigaye mu ngo no mu nsisiro batuyemo.

