PolitikiUbukungu

Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutse Ku Kigero gishimishije muri Kamena 2025

Imibare mishya yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko ibikorwa by’inganda mu Rwanda byagize impinduka nziza mu kwezi kwa Kamena 2025, aho byiyongereyeho 8.5% ugereranyije n’ukwezi kumwe mu mwaka ushize wa 2024.

Iri zamuka ryatewe n’iterambere ry’imirimo y’inganda mu byiciro bitandukanye, aho mu gihe cy’umwaka wose,kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Kamena 2025,ubukungu bushingiye ku nganda bwariyongereyeho 6.4%.

Mu byagaragaye, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’ibikorwa bya kariyeri rwagize impinduka zikomeye, ruzamukaho 17.7%. Inganda zitunganya ibiribwa zagize uruhare runini mu kuzamura umusaruro w’inganda zitunganya ibicuruzwa, aho byiyongereyeho 24.6%. Na none, inganda zikorera ku mabuye y’agaciro adatunganywa mo ibyuma zagaragaje izamuka rya 28.9%.

NISR kandi yatangaje ko inganda zitanga amashanyarazi zungutse 12.5%, naho izitanga amazi n’isuku zunguka 3%.

Mu yindi myanya, hari aho umusaruro wagabanutse. Inganda zitunganya ibikoresho bya pulasitike n’ubutabire zagize igabanuka rya 13.9%, mu gihe izikora ibyuma, imashini n’ibindi bikoresho by’ibanze by’inganda byagabanutseho 6.6%.

Mu rwego rwo kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, u Rwanda rufite inganda zirenga 1,300 zifasha mu kongera umusaruro. Muri Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko agaciro k’umusaruro ukomoka mu nganda kiyongereye inshuro eshatu hagati ya 2017 na 2025, kava kuri miliyari 591 Frw kakagera kuri miliyari 1,680 Frw, ahanini kubera ibikorwa byo kongerera ibicuruzwa agaciro mbere yo kubigeza ku isoko.

Greenafrica rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *