Umusanzu w’ABAHWA mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco
ABAHWA ni itsinda ry’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ryihuje rifite intego yo gukina Filime zishingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’Ibinyabuzima,kuva mu gihe cy’ubwami kugeza magingo aya,rinagamije kongerera imbaraga ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Rijya kubona izuba ,ryabanje gukora filime yitwa “Master Kongwe” yacaga kuri Shene ya YouTube ariko baza guhindura uburyo bwayo biyita iri zina rihangano ritagira agace na kamwe ritigeze ribonekamo mu Rwanda.
Kuwa 20 Ukuboza 2024, mu kigo cya Nyakinama cyita ku bukerarugendo bushingiye ku muco w’Abanyarwanda kizwi nka Redrocks ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ku Isi UNESCO Rwanda, hatangijwe umushinga wo gukomeza guteza imbere ubu bukererugendo hanahugurwa abanyamuryango 100 bo mu matsinda atandukanye.
Umuyobozi w’ikigo Redrocks Bakunzi Grege yagize ati:”Twari dusanzwe dukora ubu bukerarugendo bushingiye ku muco ariko ikigo nka UNESCO Rwanda cyatwegereye nyuma yo kubona uko dukora kugira ngo kitwongerere imbaraga kinadufashe guhugura bamwe mu banyamuryango bacu nabo mu y’andi matsinda bari muri ibi bikorwa kugira ngo birusheho gukorwa neza(….) twari dusanzwe tubikora ariko navuga ko twabikoraga mu buryo bisanzwe gusa twiteze ko nyuma y’amahugurwa hari impinduka nziza ziziyongeraho zizatuma ubukerarugendo bwacu bumenyekana ku buryo hari n’abandi bazaza kutwigiraho bigakorwa hirya no hino mu gihugu.”

Abazahugurwa bagera ku ijana ni abo mu mirenge itatu ya Nkotsi, Muko na Kinigi yo mu karere ka Musanze ahanini izwiho ibikorwa by’ubukerarugendo basanzwe bakora ibikorwa by’ubugeni ariko abagenerwabikorwa bazaba barenga 500 nabo basabwe ko uhuguwe yazajya ahugura abandi.
Uyu mushinga ubwo watangizwaga ku mugaragaro muri iki kigo, itsinda ABAHWA ryagaragarije abitabiriye ibikorwa by’umuco w’Abanyarwanda bo ha mbere birimo uburyo bwo Gusya, guheka umurwayi mu ngobyi, uburyo umwami yahanaga uwakoze icyaha cyangwa akamubabarira ,kuroha uwacumuye, gutabarana, inyambarire y’ingabo ndetse n’abaja b’ibwami ,ibikoresho byakoreshwaga n’ibindi bitandukanye….
Cadette ukina mu itsinda ABAHWA ni umwe mu baganiriye na Greenafrica .rw ayigatagariza ishusho ry’ibikorwa byabo.
Ati:”Nk’uko badutumiye hano tugamije kugaragaza umuco gakondo wacu ku bana bato ndetse n’Abanyamahanga batawuzi kugira ngo barusheho gusobanukirwa uko kera bari babayeho, iki ni igikorwa cy’agaciro kuko gituma tumenya amateka y’abatubanjirije kuko muri iki gihe turimo abenshi ntabyo bazi Kandi habayeho kurangara ntabyo bazamenya kuko abenshi ubu bamenya ibigezweho kuri za Murandasi (Internet).”
Niyonsenga Elie wamenyekanye nka Kongwe wanagize uruhare mu kuvumbura izina “ABAHWA” yavuze ko igitekerezo cyavuye ku kuba abandi bo mu bindi bihugu nka Nigeria, Tanzania, Ubuhinde na USA,batabura kugaragaza ibijyanye n’umuco gakondo wabo mu byo bakina, nawe aryama adasinziriye ashakisha icyatuma umuco w’Abanyarwanda uzajya kugaragara ku mbuga y’imikino no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kugira ngo urusheho kumenyekana no kuba mu mitwe y’abantu.

Ndacyayisenga Josue umuyobozi w’itsinda Avuga ko kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku muco ari inshingano bafite anemeza ko kubungabunga umuco bijyana no kubungabunga ibidukikije kuko nabyo ari inkingi ya mwamba kugira ngo ubukerarugendo bw’u Rwanda mu ngeri zitandukanye burusheho gutera imbere.
Ati:” Tugamije kugaragaza neza umuco wacu tugasobanurira abantu ibiwugize ntibibe nka wawundi wigeze kuvuga ko “Amata ava ku igare”dukona ahanini twigisha ibijyanye n’umuco ariko niba bigeze kukuba umuco wacu Uba kimwe mu bigize ubukerarugendo bw’u Rwanda dukwiye kuwubungabunga tukanabungabunga aho uri,ndavuga ubusugire bw’igihugu cyacu n’ibidukikije bituma tubaho neza ndetse na bimwe mu bigize ubundi bukerarugendo budashingiye ku muco bikabaho neza, aha navuga nk’ingagi mu birunga,imigezi n’izindi nyamaswa ,hatabayeho kubibungabunga byacika(….) ibyo rero nibyo dufite mu ntego ariko duteganya kuzagenda twagura buri uko igitekerezo runaka cyiyongereye ku byo dukora.”
Yakomeje ati:” Itsinda ABAHWA twafashe gahunda yo kubigaragaza mu ruhame tunakina filime bikubiyemo kugira ngo utageze ku mbuga nk’iyi y’imikino (field) azabibone ku mbuga nkoranyambaga noneho bifashe buri Munyarwanda wese gusobanukirwa ndetse binatere Abanyamahanga amatsiko yo kuza kumenya ibyiwacu nk’uko akakanya tuzi Ibya Nigeria,Tanzania n’ahandi Kandi tutahaba.”

Mu myaka isaga icumi ishize, u Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu, igamije imibereho myiza y’abaturage.
Mu 2017, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika mu 2011. Ni imibare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gishaka ko yiyongera ku buryo mu 2024 amafaranga ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda azaba ageze kuri miliyoni 800 z’amadolari.
Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2017 bwari bufite uruhare rwa 12.7% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Ubukerarugendo mu Rwanda bushingiye ahanini ku gusura pariki ndetse n’inama igihugu cyakira. Igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka giherutse gushyirwa ahagaragara, kigaragaza ko ku kugera kuri izo miliyoni 800 z’amadolari buri mwaka, bizasaba izindi mbaraga no guteza imbere ubundi buryo bw’ubukerarugendo.

Mu mwaka wa 2050, u Rwanda rushaka kuba ruri mu bihugu bikize, mu gihe mu 2035 rushaka kuba mu bihugu bifite amikoro aringaniye. Ibyo bisaba ko amafaranga umunyarwanda yinjiza ku mwaka azamuka n’ubukungu bw’igihugu bukarenga uko bumeze ubu.
Mu mwaka wa 2050, igishushanyombonera gishya kivuga ko abanyarwanda bazaba ari miliyoni zisaga 22. Ubukerarugendo ni imwe mu iturufu ngo abo bantu bazabe bafite ikibatunga ku gihugu nk’u Rwanda kidafite imitungo kamere ihagije.