AmakuruIbidukikije

Umunsi mpuzamahanga w’inzuki wabaye moteri ku bavumvu bo muri Parike ya Gishwati-Mukura

Abakora umwuga w’ubuvumvu by’umwihariko muri Parike y’igihugu ya Gishwati-Mukura,bagaragaje ko bishimiye umunsi mpuzamahanga w’inzuki wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, hagamijwe kuzisigasira no kuzongerera agaciro ku bw’uruhare rwazo ku bidukikije binyuze mu bihingwa no kuba umuzi fatizo wo gusigasira ubusugire bw’ibimera.

Uwamahoro Devota umwe mu bavumvu b’abagore bibumbiye muri koperative ya CODACE yagize ati :” Mbere twumvaga ubuvumvu bukwiye gukorwa n’abagabo gusa ariko buri uko twagiye dusobanurirwa ko natwe twabishobora, twarabigerageje ndetse turanabikunda,tumaze kumenyera ku kwita ku nzuki kugira ngo natwe ziduhe umusaruro akaba ari nayo mpamvu twanejejwe cyane no kubona uyu munsi mpuzamahanga w’inzuki wizihijwe bwa mbere mu Rwanda.”

Yakomeje ati:”Bigiye kurushaho kutwongerera agaciro n’imbaraga ndetse bifashe n’abandi bagenzi bacu kurushaho kubyiyumvamo bihagije.”

Abakora umwuga w’ubuvumvu bitabiriye iki gikorwa bavuga ko bagiye kurushaho kugira imbaraga n’umurava mu kazi kabo

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, mu karere ka Rutsiro ufite insanganyamatsiko “Inzuki zishimiye ibidukikije, zitugaburire twese ( Bees inspired by nature to nourish us all).”aho witabiriwe n’abakora uyu mwuga barimo ingeri zitandukanye zifite ubumenyi ku mibereho y’inzuki.

Nyiranziza Claudine nawe wibumbiye muri koperative ya CODACE avuga ko kuba ari umuvumvu byamubereye inzira yaguye yo kwiteza imbere hamwe na bagenzi be.

Ati:”Uyu mwuga wacu ni mwiza ,ndashimira UNESCo Rwanda cyane yatunye dutinyuka kuwukora kuko umaze kutugeza kuri byinshi by’iterambere, nawujemo nsanzwe ndi umuhinzi woroheje ariko kugeza ubu nsigaye mpinga hanini kuko nabonye igishoro.”

Ati:” Naguze amatungo ampa ifumbire ryo gufumbiza mu rwego rwo kwirinda gukoresha ibikomoka mu nganda byangiza inzuki, ku buryo ubu nemeza ko ubumenyi twahawe mu gusigasira inzuki ari ipfundo rikomeye ku bukungu bwacu Kandi biragaragara.”

Twambazimana Consolee ushinzwe gufasha koperative eshatu z’abagore bakora ubuvumvu kugira ngo barusheho kwiteza imbere (Master planner), avuga ko aba bavumvu b’abagore hari ntambwe bamaze gutera Kuva yatangira gukorana nabo ndetse ko ubumenyi bamaze kunguka butanga icyizere cy’ikerekezo kizima.

Twambazimana Consolee ushinzwe gufasha koperative z’abagore bakora ubuvumvu kugira ngo barusheho kongera umusaruro ukomoka ku nzuki no kuzibungabunga

Ati:”Maze igihe ntangiye gukorana na koperative zibumbiyemo aba bagore ariko mbere wabonaga bitinya bumva ko aka ari akazi k’abagabo,ndetse ibyemezo byinshi byafatwaga muri koperative zabo byafatwaga babanje kubaza abagabo.”

Yakomeje ati:”Ubu aho bigeze,bahawe amahugurwa ahagije, bigishijwe kwita ku nzuki zabo ,Uko bagomba kuzifata kugira ngo zibashe kubaha umusaruro,kuzishakira ibizitunga no kubungabunga aho ziri n’uko bagomba kubungabunga koperative zabo kugira ngo barusheho gutera imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemeza ko ubuvumvu bufitanye isano rikomeye n’imibereho y’abaturage, cyane cyane abatuye mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura.

Emmanuel Uwizeyimana, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ubu bari muri gahunda yo kwagura umushinga w’imizinga y’inzuki no kongerera imbaraga abavumvu.

Ati “Dufite amahirwe yo kugira uruganda rutunganya ubuki. Abaturage bafite imizinga ku giti cyabo n’abibumbiye muri koperative babasha kubona isoko. Turimo no kubongerera amahugurwa kugira ngo n’uru ruganda rwacu rurusheho kubona ubuki buhagije rutunganya narwo rukoreshwe ku kigero cyiza.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Dr.Gasingirwa Marie Christine , yagaragaje ko umusaruro inzuki zitanga ujyana n’uko ibindi bidukikije binazitunga byabungabunzwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Dr.Gasingirwa Marie Christine

Ati “Ibidukikije ni ubuzima bw’inzuki, ni n’ubuzima bwacu. Tugomba kwigisha urubyiruko n’abagore uko bashobora kuba abafatanyabikorwa mu kurengera iy’Isi yacu binyuze muri rwaruhererekane rw’urusobe rw’ibinyabuzimai.”

Kugeza ubu abagore 33 n’abagabo 3 bahagarariye koperative eshatu ku bworozi burambye bw’inzuki nibo bamaze guhugurwa. Mu rwego rwo gukomeza umurongo wo kubungabunga ibidukikije n’inzuki barikwiyegereza urubyiruko n’abanyeshuri mu rwego rwo kongerano amaraso mashya.

Imiti yica udukoko ikoreshwa mu buhinzi, yakomeje kugaragazwa nk’imbogamizi ikomeye mu micungire y’ubuzima bw’inzuki zijya guhovwa zigahura n’uburozi buri muri iyo miti yatewe mu bihingwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umusaruro w’ubuki mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagabanutse mu myaka yashize, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ikoreshwa ry’imiti yica udukoko, ihindagurika ry’ikirere, n’iyangirika ry’ahantu inzuki zibona ibiribwa.

Mu 2024, umusaruro w’ubuki mu Rwanda wageze kuri toni 7,000, mu gihe ubushobozi bw’igihugu bwari buteganyijwe kugera kuri toni 8,611. Ibi bivuze ko hari icyuho kinini hagati y’umusaruro n’ubushobozi bwateganyijwe. Ubusabe bw’ubuki mu gihugu buri kuri toni 17,000 ku mwaka, mu gihe umusaruro uri hasi cyane, bigatera icyuho kinini ku isoko .

FAO yagaragaje ko ibikorwa by’inzuki bifite agaciro karenga $235 – $577 miliyari ku mwaka mu buhinzi. Ubushakashatsi bwa IPBES (Intergovernmental Science-Policy Platform on Biodiversity and Ecosystem Services) bwatangaje ko 40% by’udukoko tw’indabo turi mu kaga ko kuzimiira.

Abagore 33 bamaze guhugurwa ku buzima bw’inzuki, Uko bakwiye kuzifata kugira ngo zibashe ubuki buhagije

RAB yasabye abahinzi gukoresha imiti yica udukoko mu buryo butangiza inzuki, nk’igihe cy’ijoro cyangwa mbere y’uko ibihingwa bitangira gutumba .

Uyu muhango witabiriwe n’abagabo n’abagore bahuguwe ku buzima n’akamaro by’inzuki, abanyeshuri n’urubyiruko rw’abavumvu hamwe n’inzego zifite ubumenyi butandukanye ku mibereho y’inzuki Kuva aho ziba n’aho zihahira ndetse no kororoka kwazo.

Indi nkuru bisa

Imwe mu miti ikoreshwa mu buhinzi yaciwe na EU yagizwe ibiryo by’Abanyafurika

Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *