Utuntu n'utundi

Umugore wa Bishop Gafaranga urukundo rwongeye kumurusha imbaraga

“Annette Murava agaragaza urukundo rudasanzwe nubwo umugabo we Bishop Gafaranga afunze by’agateganyo”

Nubwo Bishop Gafaranga aherutse gukatirwa igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye, umugore we Annette Murava akomeje kumwereka urukundo mu buryo butangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ku itariki ya 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwatangaje ko Bishop Gafaranga afungwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe iburanisha mu mizi. Nubwo bimeze bityo, Annette Murava yanyuze kuri Instagram agaragaza ko umutima we ukiri kumwe n’umugabo we. Yagize ati: “Imana iri muri iyi nkuru, sengesho ryanjye, umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye biri kumwe nawe.”

Murava ni we watanze ikirego cyatumye Gafaranga atabwa muri yombi, aho yamushinje ko ku wa 29 Mata 2025 yamukubise amavi mu nda akanamuniga kugeza ubwo yikubise hasi atakaje ubwenge. Yongeyeho ko hari n’ubundi buryo bw’ihohoterwa bwo mu magambo no mu mibanire yabo bwamugiragaho ingaruka.

Nyuma yo gutanga icyo kirego, Gafaranga yahise afatwa n’inzego z’umutekano, ariko uko iminsi yagiye ishira, Murava yaje kugirana ibiganiro n’uwo bashakanye, byaje kurangira amusabye imbabazi. Yabigaragaje mu ibaruwa yo ku wa 10 Gicurasi 2025 yandikiye Ubushinjacyaha, asaba ko ikirego cyahagarikwa kuko yamaze kwakira imbabazi z’umugabo we.

Murava yabwiye ubushinjacyaha ko ikibazo cyabo cyari cyarangiye, ndetse ko n’ubwo ibyabaga mbere bitashakirwaga umuti mu nkiko, ubu bitamenyekanye bituma afata icyemezo cyo gusaba imbabazi ku bwe.

Icyakora, umubyeyi wa Murava ntiyigeze yemera ayo mababazi ubwo yitabaga ubushinjacyaha ku wa 15 Gicurasi 2025. Uyu mubyeyi yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’umukobwa we kuko ukekwaho icyaha atigeze yandika yisabira imbabazi cyangwa ngo agaragaze uburyo azikosora, ibintu we abona nk’imbogamizi ku kubabarira.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *