AmakuruIbidukikije

Uko NBM ibika itaka riva mu ndake mu gusigasira ibidukikije no kubanira neza abaturage

Site ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Worufulamu na kompanyi ya New Bugarama Mining(NBM),iherereye mu karere ka Burera, mu murenge wa Kagogo, iri mu gice cy’imisozi ihanamye gifite itaka ry’umukara rizwi nka “Nyiramakeba” ndetse rikaba ari isoko y’ubu bwoko bw’aya mabuye.

Ni ubucukuzi bukorerwa imbere mu butaka (underground mining), aho abacukura baba binjira bajya mu kuzimu ndetse bakagenda basohora ibirundo by’amatoni y’itaka batazigera basubizamo kuko baba baca inzira izajya ibafasha kuvumbura aho ayo mabuye aherereye.

Ashimwe Ange Nadine ushinzwe ubuzima n’umutekano n’ibidukikije muri New Bugarama Mining

Mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije ,ibikorwa remezo n’iby’ubuhinzi bihegereye, hafashwe ingamba zo kubika iryo taka mu buryo butekanye kugira ngo hubahirizwe amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gusigasira ibikorwa bitandukanye by’abaturage ndetse no kutangiza imiterere karemano basanze hafite.

Ashimwe Ange Nadine ushinzwe ubuzima n’umutekano n’ibidukikije muri New Bugarama Mining aganira na Greenafrica.rw yasobanuye uko bahangana n’ubwinshi bw’itaka riva mu ndake ntiribashe kwangiza.

Ati:”Itaka dukoresha hano muri Mine ntabwo rijya rirenga ngo rijye mu baturage cyangwa mu mirima yabo,iyo ari imicanga ifite umusaruro tuyinyuza (processing) mu nganda tuba dufite hano, iyo ari irisanzwe turikoresha mu bwubatsi cyangwa se tukariha abaturage nabo bakajya kuryubakisha ibi bituma nta taka riva hano ngo ryangize ibidukikije cyangwa ubuhinzi bukorerwa mu mbago zacu.”

Yagaragaje ko bafite uburyo bwihariye bwo kubika iri taka by’igihe kirekire mu gihe nta bikorwa by’ubwubatsi biri muri kompanyi cyangwa mu baturage ubwabo cyane cyane mu gihe cy’imvura kuko ibikorwa byo gucukura byo bidahagarara.

Ati:”Twashatse site(Dump sites) zihagije zo kubikaho iyo micanga, buri musozi uba ufite ahantu dushyira iryo taka, aho tubibika dusa n’ababitsindsgira (compacting) kugira ngo bidatumuka, byamara kugwira nk’umusozi mukorano(artificial hill) tukabiteraho ibyatsi. Aho tudatera ibyatsi ni bya bindi abaturage baba barafata cyangwa tukabiha kompanyi ziri gukora umuhanda zikabyifashisha.”

Usibye iri taka ryitabwaho rivuye mu ndake, hari itaka rimanuka ku misozi bitewe n’imvura, uyu muyobozi avuga ko naryo ryafatiwe ingamba zo kwiroha mu byobo bya bugenewe bifata amazi,haboneka umucyo bakabivangura hifashishijwe imashini zabugenewe kugira ngo amazi nayo ataba menshi akaba yarenguka agaca izindi nzira zayo zishobora kwangiza.

Ati:”Hari aho wabonye amazi yakoze inzira amanuka ku misozi, iriya rigore n’izindi ntabwo twazubakira kuko haba hacaho imashini(Excavators) niyo mpamvu tutahagira rigore ndende, kuriya ubona imvura yahagize, itaka izanye iriroha muri biriya byobo by’amazi (basins)iyo bimaze kuzura dukoresha ziriya mashini (excavators)zikabikuramo, tukabipakira mu makamyo akabyerekeza kuri za dump sites twateguye noneho tugakomeza twita ku mazi kuko muri izo basins niyo tuba dufite gahunda yo gufata.”

Itaka ribikwa muri site zabugenewe kugira ngo ritabasha konona

Ku rundi ruhande abaturage babwiye Greenafrica.rw ko itaka bahabwa n’iyi site y’ubucukuzi ribafasha guhoma inzu zabo zigasa neza dore ko hari n’abaribumbamo amatafari ya rukarakara bakayagurisha.

Abarimo Niyibizi bati:” Baduha itaka tugahoma inzu zacu tutabanje kurigura, biratworohereza cyane kuko usanga kubaka inzu bidutwara amafaranga make uhereye kuri rukarakara dukoresha kugeza tuyihomye, icyo dusabwa ni ukubumba ayo matafari tukayareka akuma neza ubundi tukayubakisha amaze gukomera kugira ngo inzu zitazasaduka, iyo dusoje kubaka, amatafari asigaye dushobora kuyagurisha hakavamo amafaranga yo gukoresha ibindi.”

Ubuyobozi bwa NBM buvuga ko abakozi bakoramo babanza guhabwa amahugurwa n’amabwiriza atandukanye abafasha gucukura batangiza ndetse no kurinda ubuzima bwabo impanuka za hato na hato zijyanye no kuriduka kw’imisozi. Ngo ahanini ibi Kandi byibutswa akenshi mu nama y’umwanya muto iba buri munsi mu gitondo mbere y’uko akazi gatangira.

Muri 2009, New Bugarama Mining nibwo yatangiye gukorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi site, bavuga ko bashyize imbere gukora ubucukuzi bufite inyungu ku isoko mpuzamahanga no ku baturage bayituriye kuko ku ikubitiro abenshi muri bo ari bo babanje guhabwa imirimo.

Amazi ava ku misozi hejuru amanikana itaka ariko naryo ngo ryashakiwe uburyo bwo kubikwa
Ibyobo bifata amazi nabyo bigira uruhare mu gufata itaka rimanuka bikavangurwa nyuma

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *