UCI World Cycling Championships: Gufunga imihanda minini byatumye umwuka wa Kigali usukura ku rugero rwo hejuru
Ubusesenguzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bwerekanye ko ifungwa ry’agateganyo ry’imihanda minini yo mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku magare UCI World Cycling Championships ryagize uruhare rukomeye mu gusukura umwuka w’uyu mujyi.
Iri rushanwa ryabereye i Kigali kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, rikaba ryahuje abakinnyi hafi ku bihumbi baturutse hirya no hino ku isi.
Mu rwego rwo korohereza amasiganwa, imihanda imwe n’imwe minini yarafunzwe, indi ikaba yaragenewe imodoka zisanzwe ndetse n’amakamyo yoherezwa mu bindi byerekezo.

Iyi mpinduka itigeze ibaho mbere mu mikorere y’imodoka muri Kigali yahaye abashakashatsi amahirwe adasanzwe yo gupima ingaruka z’iyagabanuka ry’imyuka ihumanya ikomoka ku binyabiziga.
Umwuka warasukuye ku rugero rwo hejuru
Raporo ya REMA igaragaza ko mu mihanda yafunzwe, urwego rwa PM 2.5, udukoma duto twangiza ubuzima duhumekwa, rwagabanutseho kugeza kuri 45%. Mu mihanda yahinduriwe inzira, ikirere cyahumanyaga cyagabanutseho hagati ya 30–35%, mu gihe ahandi hatari mu nzira z’amarushanwa impinduka zari nke cyane.
Mu cyumweru cy’amarushanwa, ibyuma byapimaga ubuziranenge bw’umwuka byagaragaje ihoraho ry’umwuka usukuye, kandi hakaboneka igabanuka rikomeye ry’ibihe by’umwuka mubi ugera ku rwego rwo hejuru.
Mu mihanda yari ifunzwe, ubukare bw’umwuka ku manywa bwagumaga munsi ya 30 µg/m³, mu gihe ubusanzwe busanzwe buri hagati ya 47–50 µg/m³. Byerekanye ko gufunga imihanda byatanze inyungu zitari gusa mu masaha y’amarushanwa, ahubwo bigakomeza no mu masaha akurikiyeho.
REMA isaba abaturage guhitamo uburyo burambye bwo gutwara abantu n’ibintu

“Ibi bisubizo bigaragaza neza ko kugabanya imyuka iva mu binyabiziga bihita byongera umwuka mwiza duhumeka,” nk’uko byatangajwe na Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA. Yongeyeho ko mu gihe cy’amarushanwa, umwuka wa Kigali wari ku gipimo cyemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Kabera yasabye Abanyarwanda bose kugira uruhare mu gukomeza uyu murongo: gusigasira imodoka zabo, kwitabira gukoresha uburyo burambye bwo gutwara abantu n’ibintu nk’imodoka rusange, amagare, n’amaguru, ndetse no kwirinda ingendo zidafite akamaro.
Gahunda ya Leta mu guhangana n’ihumana ry’umwuka
Muri uyu mwaka, Minisiteri y’Ibidukikije binyuze muri REMA yatangije gahunda nshya yo kugenzura imyuka isohoka mu binyabiziga, igamije guteza imbere ubuzima buzira umuze n’iterambere rirambye. REMA ivuga ko ibisubizo byabonetse mu gihe cy’amarushanwa ari ikimenyetso cy’akamaro k’ubwikorezi burambye mu mijyi ikomeje kwaguka nka Kigali.
“Kwimakaza gukoresha amagare, imodoka rusange n’amaguru ni intambwe ikomeye izatuma tugira umujyi urambye, ufite ubuzima buzira umuze, kandi wishimirwa n’abawutuye n’abawugenderera,” raporo ikomeza.
Gukurikirana ubuziranenge bw’umwuka mu buryo bwa kijyambere
Mu rwego rwo kumenya uko umwuka uhagaze mu bihe bitandukanye, REMA yashyizeho ibyuma 10 bipima ubuziranenge bw’umwuka ahantu hatandukanye muri Kigali mu gihe cy’amarushanwa, birimo Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo na Kimihurura (RDB).

Uretse ibi, REMA isanzwe ikoresha n’ibindi byuma mu bindi bice by’igihugu, kandi abaturage bashishikarizwa gukurikira amakuru ajyanye n’umwuka banyura ku rubuga aq.rema.gov.rw, kugira ngo bafate ibyemezo byiza bigamije kurinda ubuzima bwabo.
