Uburasirazuba: Abororera Inka hafi ya parike y’igihugu y’Akagera baratabaza leta
Aborozi b’inka bo mu Ntara y’Uburasirazuba by’umwihariko Abororera mu nkengero za parike y’igihugu y’Akagera barasaba inzego zishinzwe ubworozi kubegereza imiti n’imitego birwanya isazi ya Tsetse ikomeje kubamaraho Inka zabo.
Aborozi ahanini bagaragaza ko iki kibazo kimaze kubabera agareranzamba ni abo mu gace ka Mwiri, bagaragaza ko bahangayikishijwe n’iki kibazo cy’isazi ya Tsetse kuko iruma Inka zabo ikazitera Indwara zigapfa, bavuga ko bakora ibishoboka byose bagatera imiti ariko iyi sazi ntigabanyuke.
“Iyi sazi iruma Inka zacu bayita Tsetse cyane cyane ituruka muri pariki,tugerageza gukoresha imiti itandukanye nka Samurini n’indi miti twogesha ariko ugasanga nabyo ntacyo birigutanga, ingaruka bitugiraho nuko yo ubwayo irahindagurika ugasanga kuyirwanya biragoye, irwaza Inka zacu ariko wenda byibuze iz’inyarwanda harubwo zidahita zipfa ariko izi z’inzungu zo birazirana cyane iza ihita izihitana.”
“Isazi ya Tsetse twagerageje imiti yose ishoboka yatanze,Inka zarapfuye zarashize nta n’igisubizo cuabyo dufite,twogesha iyi miti yose ariko ntacyo ubwayo ikora kuri iyi saziiraziruma zigafatwa n’uburwayi zimwe zikarwara zikitura hasi, ubwo hari imiti twagiye dutera yari yashyizwe kuba Veterineri ariko ntacyo nayo yakoze kuko yakoze igihe gito iyi sazi igaruka yayimenyereye.”
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubworozi Ndorimana Jean Claude avuga ko hafashwe ingamba zo kurwanya no gukumira isazi ya Tsetse.
” Imitego irahari ku masoko irahari aborozi barayizi ndetse iyo mitego irakoreshwa cyane mu guhangana na Tsetse mu rwego rwo kuyigabanya ariko hari n’ikindi mu buryo bwo gufasha Inka, kuko iriya mitego ifata zimwe hari n’izo itafata rero hari indi miti iri ku isoko ndetse navuga inakorerwa mu Rwanda muzi uruganda rwitwa SOPIRWA rukora imiti iva mu bireti, hariho nk’umuti rukora kurwanya ibirondwe ukareanya na Tsetse.”
Yakomeje ati:”Inka iyo yarwaye,Abaveterineri bazi kubisuzuma ,ibimenyetso barabizi hari umuti witwa “Merinire” igihe rero Inka yarwaye Indwara iterwa na Tsetse tuzi nka Triponomiasis cyangwa Triponomiase wakoreshwa.”
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka wa 2022,rwagaragaje ko hejuru ya 81% y’inka ziri mu karere ka Nyagatare ari Inka z’umukamo naho mu karere ka Rubavu akaba ari 82%. Akarere Kari hasi mu kugira Inka z’umukamo ni Kayonza karinkuri 51% kuko igice kinini cyako kigizwe na Pariki y’Akagera bakaba bakunze korora ibimasa.
Iyi Minisiteri ikangurira aborozi kugira umuco wo kororera mu biraro,hagamijwe kwirinda no gukumira Indwara za hato na hato zikunze kwibasira Inka. Uturere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Kirehe nitwo tugaragarano iyi sazi ya Tsetse.