Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.8% mu gihembwe cya mbere cya 2025
Mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwagaragaje izamuka rikomeye, bwiyongeraho 7.8% bukagera kuri miliyari 5,255 z’Amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari 4,486 Frw byari byarabonetse mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
Iri zamuka ryaturutse ahanini ku musanzu ukomeye w’urwego rwa serivisi, rwagize uruhare rungana na 46% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Ubuhinzi bwagize 24%, inganda zigira 23%, naho izindi nzego zisigaye zigira 7%.
Ivan Murenzi uyobora Ikigo cy’Ibarurishamibare yavuze ko aya ari amakuru agaragaza icyerekezo kiza cy’ubukungu bw’u Rwanda. Yasobanuye ko ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe bushingira ku bikorwa binyuranye biba byakozwe mu gihugu, haba mu bwubatsi, ubucuruzi, ubuhinzi n’inganda, bigatuma habaho akazi n’inyungu mu bukungu rusange.
Yagize ati: “Igihe habayeho ibikorwa bishya, biba bivuze ko habayeho akazi, abantu binjije amafaranga. Iyo ubuhinzi bwiyongereye, biratanga umusaruro ufasha igihugu kubona ibyo kurya, ndetse n’ibisaguka bigashyirwa ku isoko mpuzamahanga, amadovize akinjira.”
Yongeyeho ko umusaruro mbumbe ugaragaza ishusho y’ubukungu bw’igihugu muri rusange, ndetse ko igihe wiyongereye hejuru ya 6% biba bisobanura ko ubukire bw’igihugu bwiyongereye, bityo n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Nubwo hari izamuka rusange ry’ubukungu, hari n’ibice byagaragayemo igabanuka. Umusaruro w’ibiribwa ngandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A. Ibigori byagabanutseho 5%, ibishyimbo bigabanuka 1%, mu gihe ibirayi byazamutseho 3%, naho imyumbati yiyongera 5%. Ibihingwa ngengabukungu byo byiyongereyeho 3%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Yussuf Murangwa, yavuze ko ikibazo cy’imvura yatangiye gutinda cyagize ingaruka ku musaruro, aho abahinzi bamwe bateye imyaka kabiri, abandi bakabura umusaruro bitewe n’ibihe bitari byifashe neza. Yagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu bushobozi bushyirwa muri gahunda z’ubuhinzi no mu bujyanama butangwa ku bahinzi.
Yavuze ko leta izakomeza gushora imari mu gufasha ubuhinzi kwihanganira impinduka z’ikirere, hagamijwe kurushaho kuzamura umusaruro no kugera ku bukungu burambye.
Biteganyijwe ko mu mwaka wose wa 2025, ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.1%, bikaba bitanga icyizere ku iterambere rirambye ry’igihugu.

