AmakuruUbuhinzi

Ubuhinzi n’ubworozi byafashije ishuri rya Saint Paul Muko kunoza gahunda ya School feeding

Abanyeshuri n’abarerera mu rwunge rw’amashuri rwa Saint Paul Muko ni mu Murenge wa Bugarama,mu karere ka Rusizi bashima intambwe yatewe n’ubuyobozi bw’iri shuri mu guhinga imyaka itandukanye yunganira amafunguro atangwa na leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri imenyerewe nka school feeding.

My ntara y’Uburasirazuba iri shuri niryo ryabaye indashyikirwa muri uyu mwaka,mu kunoza iyi gahunda.

Ubuhinzi n’ubworozi bikorwa na Saint Paul Muko bwateje imbere uburezi bwayo

Rwagati mu murima w’imyumbati yeze neza, ihinzwe kuri Hegitari zisaga eshanu,abakozi b’ishuri rya Saint Paul Muko bari gukura imyumbati yo kugaburira abanyeshuri mu rwego rwo kunganira amafunguro atangwa na leta muri gahunda ya School feeding.

Iki kigo cyashatse ubutaka bwo guhingaho iyi myaka itandukanye hashize imyaka itanu.

“Impamvu nyamukuru ituma dukodesha ubutaka ni ukugira ngo abana bacu babone amafunguro ahagije ariko no kubyaza umusaruro ubutaka bwa Bugarama, ikindi umwana uri ku ishuri, ntarye nkuri ku ishuri gusa bya bindi baba bagennye,ahubwo tukanamugenera ufunguro nk’iryo mu rugo bya bindi arya ari i wabo akumva arishimye.”

Usibye imyumbayi, iri shuri rihinga n’indi myaka irimo ibishyimbo,ibigori n’imboga byose byunganira imirire.

Abanyeshuri biga muri iri shuri, bagaragaza ko aya mafunguro bahabwa ari imbarutso yo kugira ubuzima bwiza kuko binabafasha gutsinda amasomo yabo.

“Iyo tugeze mu gihe cyo gufata amafunguro,Uba wizeye ko isahani yawe iri bukugereho ihagije,uribuze gufata ifunguro nawe Uba wizeye ko uri buhage noneho nta nubwo usanga turi gufata ifunguro rimwe ngo usange nk’icyumweru gishize turi kurya kawunga,imyumbayi cyangwa ibindi ..OYA!!! Baraduhindurira bityo bigatuma nk’abanyeshuri tubona imbaraga tukiga dufite akanyanuneza bikatworohera gutsinda neza.”

Mu babyeyi barerera muri iri shuri, harimo n’ababonye akazi muri ubu buhinzi,Kampire Emertha ni umubyeyi ufite abana 2 muri iki kigo.

Ati;”Ubu ngubu mu kigo,mu mwanya wo kugira ngo tubone ayo kubatangirira tuza hano mu murima tugakora,umusanzu wacu ukunganira abo bana.”

Padiri Uwingabire Emmanuel, umuyobozi w’iri shuri ahamya ko kuba iri shuri rihinga ari nzira nziza yo kwishakamo ibisubizo no kunganira gahunda ya leta isanzweho yo kugaburira abana ku mashuri.

Ati:”Turigushaka igisubizo cyo kwihaza tudakeneye ubundi bufasha,niyo mpamvu nshima ababyeyi ba Saint Paul Muko kuko umusanzu basabwa gutanga, barawutanga tukawushyira muri biriya bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo ugaruke wabaye mwinshi, udufashe gutunga abana babo”

Iri shuri rya Saint Paul Muko, rifite abanyeshuri 1949 bose biga bataha, rifite Inka 6 zirimo n’izikamirwa abana b’inshuke 162 biga muri iki kigo. Harimo Kandi n’imashini zitonora ibigori n’izisya imyumbati n’ibigori.

Tariki 8 Werurwe uyu mwaka, ryahawe igikombe cy’indashyikirwa muri gahunda ya School feeding ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *