AmakuruUbuhinzi

Ubuhinzi bw’Ibigori muri Gakenke: Inkingi yo guteza imbere ubukungu no kurengera ibidukikije

Mu karere ka Gakenke, ubuhinzi bw’ibigori ni kimwe mu bikorwa by’ubukungu bifasha abaturage kwiteza imbere no guteza imbere akarere muri rusange.

Ubu buhinzi ntibufasha gusa mu kuzahura ubukungu bw’abaturage, ahubwo bunagira uruhare mu kurengera ibidukikije, binyuze mu mikoreshereze y’ubutaka buhujwe no gukoresha uburyo bwa kijyambere butangiza ibidukikije.

Mu karere kazwiho kuba k’imisozi miremire, ubuhinzi bw’ibigori bwamaze gufata intera ishimishije, aho abahinzi bahinga ku butaka buhujwe bwagera kuri hegitari 15,900. Kuri ubu, abaturage bagenda bigobotora ubukene, bakabona ubushobozi bwo gutura heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kurihira abana amashuri.

Umusaruro uboneka muri ubu buhinzi bunateza imbere imibereho yabo binyuze mu gukorera hamwe no gukoresha inyongeramusaruro zifasha kongera umusaruro kandi zikirinda kwangiza ibidukikije.

Madamu Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, avuga ko gukorera hamwe ari ryo banga ryatumye abahinzi bagera ku musaruro udasanzwe. Ati: “Twashyize imbaraga mu bukangurambaga, dusobanurira abahinzi inyungu zo gukoresha ubutaka buhujwe, harimo kurinda isuri no kwirinda guhinga mu kajagari, bigatuma ubutaka burushaho kugumana ubuzima ndetse umusaruro wiyongera.”

Ibikorwa byo guhuza ubutaka ntibifasha gusa mu kongera umusaruro w’ibigori, ahubwo binarinda isuri ikunze kwibasira akarere k’imisozi miremire. Gukoresha uburyo bwa kijyambere mu buhinzi bituma habaho kurengera ibidukikije binyuze mu kurinda ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro z’imborera, no gukoresha ikoranabuhanga rituma ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Umusaruro ufatika n’iterambere ry’abaturage

Mu mwaka wa 2024, ubuhinzi bw’ibigori muri Gakenke bwavuyemo umusaruro wa toni 28,620, aho buri rugo rwejeje nibura imifuka itatu (300Kg) y’ibigori. Ibi byatumye abaturage bashobora kubona amafaranga abafasha mu bikorwa bitandukanye birimo kwiteza imbere, kurihira abana amashuri, no kwishyura serivisi z’ubuvuzi.

Mukandayisenga yongeraho ko akarere kakomeje gahunda yo kugeza ku bahinzi ikoranabuhanga rigezweho ribafasha kunoza ubuhinzi bwabo. Ati: “Dukomeza gusobanurira abahinzi akamaro k’ubuhinzi butangiza ibidukikije no gukoresha inyongeramusaruro mu buryo bubungabunga ubutaka.”

Akarere ka Gakenke mu kurengera ibidukikije

Akarere ka Gakenke gafite site 478 z’ubuhinzi zihuza ubutaka, zirimo site ya Mukinga, Murandi, Kagoma, Nyarutovu, Mugunga, Cyarubayi na Rusasa.

Izi site zifasha mu kurinda ubutaka kugira ngo butangirika ndetse zinagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubu buryo bw’ubuhinzi bufasha abaturage kubona umusaruro mwinshi mu buryo burambye, aho badakoresha ubutaka uko biboneye ahubwo bagashyira imbere kurengera ibidukikije.

Ubuhinzi bw’ibigori muri Gakenke ni urugero rw’uko iterambere ry’ubukungu ryunganirwa no kubungabunga ibidukikije, bityo hakubakwa ubukungu burambye bw’abaturage n’akarere muri rusange.

Ubuhinzi bw’ibigori bwatumye ubukungu bw’Akarere ka Gakenke bwiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke asobanura ko kumvira inama bagakoresha inyongeramusaruro byabafashije kugera ku musaruro ushimishije
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asura site zimwe na zimwe zihinzeho ibigori
Igihingwa cy’ibigori gikomeje guteza imbere abatuye Akarere ka Gakenke

Greenafricarw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *