U Rwanda rwitegura kwakira inama ya 2 ku buhinzi bushingiye ku bidukikije
U Rwanda rwitegura kwakira inama ya kabiri y’igihugu ku buhinzi bushingiye ku bidukikije (National Agroecology Symposium), igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe yita ku buhinzi budaheza n’iterambere rirambye.
Iyo nama izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere Ikiganiro ku kubaka Uburyo burambye kandi burambye bwo kubona Ibiribwa binyuze mu Buhinzi bushingiye ku Bidukikije mu Rwanda”.
Iyi ntego yerekana icyerekezo cy’u Rwanda mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa, bifatanyije n’inzego zitandukanye.
Ubuhinzi bwa gakondo cyangwa agroecology ni uburyo buhuza ubumenyi gakondo, siyansi, n’imibereho myiza y’abahinzi, bugamije kurengera ubutaka, amazi, n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi bikorwa hagamijwe guteza imbere uburyo burambye bwo kubona ibiribwa kandi butabangamiye ibidukikije.
Ubushakashatsi bwakozwe na FAO (2022) bugaragaza ko ubuhinzi bushingiye ku bidukikije butuma ubutaka burushaho gukomera ku mihindagurikire y’ibihe, bugatuma haboneka umusaruro uhamye, kandi bukagabanya ikoreshwa ry’imiti yangiza.
Binyuze muri ubwo buryo, abahinzi bato n’abagore barushaho kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo n’imicungire y’ubutaka bwabo.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ryatanzwe na Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM), iyi nama izaba ihuriro ry’ingenzi ku bafatanyabikorwa batandukanye barimo abahinzi, abashakashatsi, abaharanira ibidukikije, n’abayobozi b’inzego za leta n’abikorera.
Itegerejweho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye bw’ahandi hubatswe ubuhinzi burambye, kwiga ku mategeko n’amabwiriza ashobora gushyirwaho, guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego, ndetse no gushishikariza urubyiruko n’abagore kugira uruhare mu buhinzi burambye.
Iyi nama izabera i Kigali muri M Hotel ku itariki ya 10 Nyakanga 2025, ariko abifuza kwitabira hifashishijwe ikoranabuhanga nabo barabishishikarizwa, binyuze mu kwiyandikisha online.
Abategura iyi nama barimo n’abafatanyabikorwa barimo: KHEA, RICCDD, AU, YALTA, Trócaire, AFSA, Animal Welfare Alliance, na IUCN – bose bafite indangagaciro zifatika mu kurengera ibidukikije no gushyigikira ubuhinzi budaheza.