AmakuruIbidukikije

U Rwanda rwahawe miliyoni 18$ zo kwagura umushinga wa Green Amayaga mu Ntara y’Amajyepfo

Mu ntambwe ikomeye igamije kongerera igihugu ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no gusana ibidukikije, Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (GEF) cyemeje inkunga ya miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika yo kwagura imushinga wa Green Amayaga mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo gusana ibidukikije no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Huye, na Gisagara.

Uyu mushinga mushya wemejwe uzashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe uburyo buhuza ibikorwa bitandukanye, uharanira gushingira ku bisubizo bikomoka ku bidukikije, gucunga neza umutungo kamere, no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hifashishijwe uburyo bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bishingiye ku bidukikije.

Uyu mushinga ushingiye ku byagezweho n’umushinga uri gukorwa ubu wa Green Amayaga, watangiriye mu bice bimwe bya Kamonyi, Nyanza, Ruhango, na Gisagara, aho wagaragaje intambwe ishimishije mu gusana ibidukikije byangiritse no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

“U Rwanda rwiyemeje gusana ibidukikije byarwo no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ibihe bigenda bihindagurika binyuze mu buryo bushingiye ku bumenyi, bushyigikiwe kandi buyobowe n’abaturage ubwabo,”

Umuyobozi mukuru wa REMA Juliet Kabera yagize ati. “Tubikesha ubufatanye budasubirwaho bwa GEF, noneho dushobora kwagura Green Amayaga mu Ntara yose y’Amajyepfo. Ibi ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’igihugu rwo kubaka ubukungu burambye kandi bujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Yakomeje ashimira UNDP ku bufasha bwabo bw’ubumenyi n’ubufatanye mu gutegura uyu mushinga mushya.

Mu bikorwa byakozwe mu turere tumaze gukorerwamo uyu mushinga, haragaragara intambwe ikomeye.

Hagiye hahingwa amashyamba kuri hegitari zisaga 929, ndetse agace karinda ishyamba kamere ka Kibirizi–Muyira karasanwa.

Hatewe ibiti by’imbuto birenga 243,000, kandi hashyizweho ingamba zo kurwanya isuri ku butaka bungana na hegitari 13,886 hifashishijwe ibiti bivangwa n’imyaka, amafumbire, n’imigano.

Harinze kandi imigezi ku burebure bwa kilometero 93, ndetse hahingwa ibiti ku mpande z’imihanda kuri hegitari 763, hagamijwe kurwanya isuri no kurengera abaturage.

Imiryango isaga 21,000 yahawe imbabura zitangiza ibidukikije, bigabanya itemwa ry’amashyamba n’umwuka uhumanya mu ngo. Imiryango 2,534 y’abatishoboye yahawe amatungo arimo inka, ihene, n’ingurube, bikaba bifasha kongera umusaruro no kubona amafaranga aturuka mu buhinzi.

Ibi bikorwa byagezweho bigaragaza uburyo bwo guhuza ibidukikije n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Kwagura uyu mushinga bizatuma abaturage benshi barushaho kungukira ku bidukikije byasubijwe ku murongo, kongererwa ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kubona amahirwe aturuka mu bukungu burambye bushingiye ku bidukikije.

Inkunga ya miliyoni 18$ yemejwe nyuma y’indi ya miliyoni 9$ GEF yari yemeye yo gusana agace ka Nyungwe–Ruhango, bivuze ko inkunga zose ziheruka gushyikirizwa u Rwanda zigeze kuri miliyoni 27$.

Izi nkunga ziri mu murongo w’Icyerekezo 2050, Politiki ya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), ndetse n’Intego u Rwanda rwihaye mu rwego rwa NDC (Nationally Determined Contributions) zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uko u Rwanda rukomeza urugendo rwo kubaka igihugu cy’ubukungu butangiza ibidukikije kandi kirambye, Green Amayaga ikomeje kugaragaza ko ishobora kuba isomo ryiza ku isi yose mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, kuzamura imibereho myiza, no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Inkuru yabanje

Gutekesha gaze mu bigo bihuza abantu benshi, igisubizo ku mashyamba no ku ihindagurika ry’ibihe

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *