AmakuruUbukerarugendo

U Rwanda rurateganya gushinga Pariki y’Igihugu y’Ibirwa bitarenze 2028

Kuri uyu wa 17 Kamena 2025, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yatangaje ko hari gahunda yo gushyiraho Pariki nshya y’Igihugu izaba ihurije hamwe ibirwa binyuranye, igashyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka wa 2028.

Yabitangaje ubwo yaganiraga n’abagize Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ubwo basangizaga ibitekerezo bishingiye ku rugendo bakoze basura ibirwa bitandukanye mu gihugu.

Muganza yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye bwagaragaje ko hari ibirwa bifite agaciro kadasanzwe mu rusobe rw’ibinyabuzima, bikaba byakwifashishwa mu gushyiraho pariki nshya, yaba igice cy’icyanya gikomye cyangwa pariki y’igihugu yihariye.

Yagize ati: “Dufite ibirwa bifite ubwiza n’ubwihariko mu bidukikije. Hari icyifuzo cyo kubihuza bikazabyara icyanya nyaburanga cyihariye, cyazaba pariki y’igihugu y’Ibirywa, bikaba byashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere, nibura mu 2028.”

Nubwo iyi gahunda igaragaramo icyizere, Muganza yemeje ko hakiri inzitizi zirimo ibikorwaremezo bidahagije, ubutaka butaranditse kuri Leta cyangwa ku baturage, ndetse n’ubwikorezi bugikenewe kunozwa, byose bikaba bisaba gukemurwa mbere yo kugera ku ntego y’iyi pariki.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yashimangiye ko ibirwa bifite amahirwe akomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bwihariye, asaba ko hahabwa agaciro gakomeye ahantu nk’ikirwa cya Nkombo cyifitemo amateka akomeye y’igihugu. Yasabye ko abaturage bazahabwa ingurane ikwiye, bityo ibikorwa by’iterambere ntibibe imbogamizi ku mibereho yabo.

Yagize ati: “Hari ibirwa dushobora gukoresha mu bworozi bw’inka cyangwa inzuki, ibindi bikifashishwa mu bushakashatsi bw’ubuvuzi. RDB ikwiye kubona ko ibi ari amahirwe akomeye atari munsi y’ubukerarugendo bw’ingagi.”

Yavuze ko n’ubukerarugendo bushingiye ku muco bwashyirwamo imbaraga, kuko ibirwa bifite aho bihuriye n’umuco gakondo, kandi bishobora kugirira igihugu inyungu mu buryo burambye.

Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yagaragaje ko gutegura neza ibi birwa bizafasha mu kurinda ko abaturage baba umutwaro kuri Leta, ahubwo bakagira uruhare mu bikorwa by’iterambere binyujijwe mu nyungu zizaturukamo.

Senateri Niyomugabo Cyprien we yavuze ko ibirwa by’u Rwanda bifite ubushobozi bwo kwinjiriza igihugu amadovize atari make, ashimangira ko “Aha hantu hari amahirwe akomeye kandi adakwiye gusigara inyuma.”

Kugeza ubu, u Rwanda rufite Pariki eshatu z’Igihugu ari zo: Ibirunga, Akagera na Nyungwe, hamwe n’ibindi byanya nyaburanga binyuranye. Urwego rw’ubukerarugendo rukomeje kuba igice gikomeye mu bukungu bw’igihugu, dore ko mu 2024 rwazanye amadovize angana na miliyoni 647$ (ni ukuvuga miliyari zirenga 932 Frw), imibare yagaragaje izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wabanje, by’umwihariko bitewe n’izamuka rya 27% mu bukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse na 11% byaturutse ku bwiyongere bw’abagenzi b’indege.

Umuyobozi mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Juliana Kangeli Muganza, yatangaje ko u Rwanda ruteganya kugira Pariki y’Igihugu y’Ibirwa mu 2028
Senateri Cyitatire yasabye RDB gushyira imbaraga mu mishinga ikorerwa mu birwa bya Ruhondo na Burera

 

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *