AmakuruIbidukikije

U Rwanda rurakataje mu kurengera Ozone no guteza imbere ikoranabuhanga rishyigikira uburyo bushyushya burambye

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yatangaje ko ubushakashatsi bushya bwerekana ko igisenge cya Ozone, gikingira ubuzima bwo ku isi imirasire mibi ya ultraviolet, gikomeje gusubira mu buryo bitewe n’imikoranire y’imyaka myinshi ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ingamba z’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.

Dr. Arakwiye,yagaragaje ko ubu bushakashatsi bushimangira intambwe ikomeye mu gusana iki gisenge cy’ikirere cy’ingenzi. Yabihuje n’amasezerano mpuzamahanga akomeye arimo Amasezerano ya Viyena, Protokole ya Montreal n’Inyongera ya Kigali, yagize uruhare rukomeye mu guca ibikoresho byangiza Ozone.

“Ku bw’aya masezerano, ibikoresho byangiza Ozone byagabanyijwe ku rugero rugaragara, igisenge cya Ozone kiri mu nzira yo gusubira mu buryo, kandi natwe turi gutanga umusanzu mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe,”

U Rwanda rumaze igihe ruyobora ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ruca burundu imiti yangiza Ozone, rukaza imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, ndetse rukora n’ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu. “Uyu munsi turimo kubakira kuri izi ntsinzi dukoresheje ingamba z’igihugu n’udushya mu ikoranabuhanga,”.

Imwe mu mishinga ikomeye y’u Rwanda ni Rwanda Cooling Initiative, ifashwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (Green Climate Fund), igamije guteza imbere uburyo bushyushya burambye mu ngo, mu bitaro, mu bucuruzi ndetse no mu ruhererekane rw’ubuhinzi. Dr. Arakwiye yagize ati: “Ubu buhanga ntibuzaba urusaku cyangwa umwihariko w’abifite gusa, ahubwo buzaba ari ngombwa mu buzima bwa buri munsi.”

Uburyo bushyushya burambye ntiburengera gusa igisenge cya Ozone, ahubwo bunongera imikorere y’ingufu, bukazamura ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse bukongera n’umutekano w’ibiribwa.

Basile Seburikoko, Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi ku Bushyushya n’Ububiko burambye (ACS), yasobanuye ko imiti nka HFCs (Hydrofluorocarbons) igira uruhare rukomeye mu kwangiza Ozone no kongera ubushyuhe bw’isi. U Rwanda rwashyizeho amategeko akomeye abuza kuzana HFCs mu gihugu kandi abacuruzi bose bagomba kubahiriza amabwiriza agenga ibicuruzwa binjizwa.

“Igihe izi gasses zitangiye gusohoka mu kirere, zitera ibibazo byose dusanzwe tuzi,”

U Rwanda rurasaba gukoresha imiti karemano nka R290, R600, CO₂, na Ammonia, izwiho kutangiza ikirere no gukoresha ingufu nke. Abaguzi barakangurirwa kureba ubwoko bw’iyo miti n’imikoreshereze y’ingufu mbere yo kugura ibikoresho bishyushya. Nubwo frigo zikoresha imiti karemano zishobora kuba zihenze mu ntangiriro, ziramba, zitangiza ibidukikije kandi zifasha kugabanya amafaranga akenerwa mu gihe kirekire.

Basile yanagarutse ku nyungu z’ubukungu muri gahunda yo gushyushya burambye, cyane cyane mu buhinzi. Ubushyuhe bukwiye, uburyo bwo kubika neza ndetse no kunoza imikururire y’umusaruro bigira uruhare mu kugabanya ibyangirika, kongera agaciro k’ibihingwa no kubungabunga ubuziranenge bwabyo.

U Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zo guca burundu imiti yangiza Ozone, guteza imbere ikoranabuhanga rikoresha ingufu neza no kwemeza ko uburyo bushyushya burambye ari ntangarugero, budahungabanya ibidukikije kandi bubonwa na bose. Ibi bigaragaza ko kurengera igisenge cya Ozone bishoboka kandi ari ingenzi mu iterambere rirambye.

U Rwanda rukomeje kuzana ibikoresho byifashishwa mu gupima ibikoresho bishyushya n’ibikonjesha
Ibi bikoresho byifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’ibindi mu rwego rwo gukumira ibishobora kwangiza ikirere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *