U Rwanda rugiye kubona miliyoni 19$ mu isoko rya Carbon, BRD ikaza kuyikoresha mu mishinga irengera ibidukikije
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2026, u Rwanda ruzaba rumaze kwakira asaga miliyoni 19 z’amadolari (angana na miliyari 27,5 Frw) avuye ku isoko rya Carbon. Ayo mafaranga azashyirwa mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ibisubizo by’ingufu zirondereza ibicanwa.
Ibi byatangajwe ku wa 30 Ukwakira 2025, ubwo abayobozi ba BRD basobanuriraga Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije uko u Rwanda rwungukira ku isoko rya Carbon.
Isoko rya Carbon rigendera ku masezerano hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ibihugu bikize bishyura amafaranga ku bikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere, bityo bigahabwa amahirwe yo kugabanya ku rwego mpuzamahanga umubare w’imyuka byemerewe kohereza mu kirere.
Mu bikorwa bigaragaza iryo gabanywa harimo gutera no kubungabunga amashyamba, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira. Ku isoko rya Carbon, agaciro ka “Carbon Credit” imwe—ingana na toni imwe ya CO₂ itoherejwe mu kirere—kari hagati ya 40$ na 80$, ariko gashobora kuzamuka bitewe n’ubwoko bw’umushinga n’amasezerano y’ibihugu.
U Rwanda rubona iri soko nk’inzira yo gukusanya amafaranga afasha kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ku rugero rwa 38% bitarenze 2030.
Umuyobozi ushinzwe imishinga muri BRD, Gatete Innocent, yavuze ko iyi banki yamaze kwiyandikisha ku isoko rya Carbon kandi iri mu za mbere mu gihugu zitangiye kubona inyungu zaryo. Yavuze ko kugeza ubu, BRD yamaze kubona amafaranga y’icyiciro cya mbere angana n’ibihumbi 214$, kandi ko mu Ukuboza 2025 izabona andi miliyoni 2$, naho mu 2026 ikazahabwa miliyoni 16$.
Gatete yagize ati: “Ayo mafaranga azadufasha gukomeza imishinga yacu no kwagura ibikorwa byo guteza imbere ingufu zisubira, birimo n’ibicanwa birengera ibidukikije.”
Kuri ubu, u Rwanda rugurisha toni imwe ya CO₂ ku 15$, ariko hari icyizere ko ibiciro bizazamuka mu gihe kiri imbere.
Imishinga yatumye BRD itangira kugurisha carbon irimo Cana uhendukiwe, wafashije abaturage barenga ibihumbi 510 kubona umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ndetse n’umushinga EAQIP 3B (Tekera Aheza) uteganyijwe kurangira mu 2026, ugamije gukwirakwiza amashyiga arondereza ibicanwa. Uyu mushinga uteganyijwe kugabanya toni zirenga 600,000 z’imyuka ihumanya, ndetse ukazinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 10$ yo gushyigikira izindi gahunda z’ingufu zisubiramo.
BRD yanatangaje ko iteganya gukomeza gufasha abikorera kubona inguzanyo z’imishinga irengera ibidukikije. Mu byo imaze gukora harimo no gutera inkunga umushinga wa Leta wubaka ibigega bifite ubushobozi bwa metero kibe 17,000 byo kubika gaze ikoreshwa mu guteka.
Uretse BRD, n’ibindi bigo bifite imishinga yemewe ku rwego mpuzamahanga byemerewe kubona amafaranga binyuze ku isoko rya Carbon.
