PolitikiUtuntu n'utundi

U Rwanda na RDC mu biganiro bya nyuma ku masezerano y’Ubukungu Rusange mu Karere

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byinjiye mu biganiro bya nyuma bitegura ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu bwitezweho kugirira akamaro ababituye n’abo mu karere kose muri rusange.

Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu gitondo cyo ku wa 1 Ukwakira 2025 yatangaje ko yakiriye intumwa z’u Rwanda na RDC kugira ngo zitangire icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro ku mushinga w’ubufatanye mu by’ubukungu.

Boulos yasobanuye ko ubufatanye bw’u Rwanda na RDC buzashingira ku nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubucuruzi n’ubukerarugendo; bihe abaturage amahirwe y’akazi n’iterambere.

Umushinga w’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu wubakiye ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC ku wa 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Amerika.

Biteganyijwe ko ibi bihugu byombi bizagirana amasezerano yihariye y’ubukungu mu gihe byaba bimaze kumvikana ku ngingo zose zigize uyu mushinga, kandi akazaba ari yo ya nyuma azaba asinywe nk’uko Perezida Donald Trump yabisobanuye muri Nyakanga.

Boulos yagaragaje ko umushinga w’ubufatanye mu bukungu uzatuma amahoro aboneka mu karere kandi ko uzagirira akamaro abaturage babarirwa muri za miliyoni bagatuye, cyane ko na bo bazagira uruhare mu guharanira amahoro arambye n’iterambere.

Kugira ngo ubufatanye mu by’ubukungu bushoboke, hashyizweho urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ingamba z’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, hazabaho imyiteguro ibanziriza ibikorwa byo gusenya FDLR; umutwe uteye impungenge ku mutekano w’ibihugu byo mu karere, cyane cyane u Rwanda na RDC.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *