AmakuruIbidukikije

Texas mu marira nyuma y’umwuzure wibasiye imbaga

ku itariki ya 4 Nyakanga 2025, nibwo imvura y’amahindu yatangiye kwisuka ku bice byo hagati muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iminota yagiye ishira indi, ibicu bigenda byikuba, umuyaga wiyongera, amazi atagira ingano atangira kwiyongera mu migezi no mu mihanda.

Ubutaka bwari busanzwe butuma amazi anyura ahakwiye bugenda bubura ubushobozi bwo kuyakira. Mu gihe gito, imihanda icamo imodoka n’abantu yari yamaze kuzurirwa, amazi atembana ibintu byose, agera no mu nzu z’abantu atunguranye.

Mu masaha macye, ikirere cyahindutse ihurizo rikomeye ku baturage no ku nzego zishinzwe ubutabazi. Abantu batangiye guhamagara ababo basaba ubufasha, abandi bari mu bwoba bukabije, bamwe bagerageza guhungisha abana babo n’ababyeyi, ariko amazi yabinjiriye nabi, atuma ibintu byose bihinduka umuvundo w’umubabaro. Amarira, imiborogo, urusaku rw’amazi, n’icuraburindi ryijimye ry’ijoro, byabaye umuvangitirane w’intimba ishingiye ku gihe kitaramenyekana uko kirangira.

Mu gace ka Kerr, hamwe mu hahurijweho ubukana bw’umwuzure, abashinzwe ubutabazi batangaje ko abantu 84 bishwe n’amazi y’umugezi wa Guadalupe warengeje inkombe zawo.
Muri abo, harimo abana 28, abandi barenga 30 bagikurikiranywa nyuma y’iminsi myinshi nta makuru araboneka ku buzima bwabo.

Amazi yaje mu buryo butunguranye, yuzura inzira zisanzwe, agera mu nzu n’ahantu hatatekerezwaga ko hashobora kugerwamo n’umwuzure.

Inkambi y’imyidagaduro izwi ku izina rya Camp Mystic yahindutse ahantu habaye inkuru y’amarira. Iyo nkambi yari isanzwe yakira abana n’urubyiruko mu gihe cy’ikiruhuko cy’impeshyi, ariko amazi yaje yihuta cyane, atwara inzu zayo n’ibikorwaremezo byose.

Ihindagurika ry’ibihe n’uburangare mu bwirinzi biri mu bikomeje guteza ibyago by’imfu nyinshi

Abana n’abakozi bagera kuri 27 barapfuye, abandi baburirwa irengero. Nta muntu n’umwe wari witeze ko umunsi w’ibyishimo ushobora kuvamo inkuru y’amarira no gutakaza ubuzima mu kanya gato.

Iki gisa n’igisobanuro cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gikunze gufatwa nk’icyitegererezo mu ikoranabuhanga no mu bijyanye n’ibikorwaremezo, cyagaragaje icyuho gikomeye mu gukumira no kwitegura ibiza.

Hari abatangaje impungenge ku buryo hari uturere tutagira uburyo bwo gutanga amakuru hakiri kare igihe ibyago nk’ibi byegereje abaturage. Byibajijwe ukuntu mu gihugu gifite satellite, internet, n’itangazamakuru ryagutse, abantu bapfa batabonye n’umwanya wo guhungna n’amazi yari aje gutwara ubuzima bwabo.

Nicole Wilson, umwe mu batuye Kerr, yavuze amagambo yuje intimba. Yagize ati: “Birababaje kubona dufite ikoranabuhanga rihanitse, ariko tukabura uburyo bwo kumenyesha abantu ko amazi arimo kuza. Iyo twabimenya kare, twari kwirwanaho.”

Aya magambo agaragaza akababaro k’abarokotse, ariko nanone ashyira ahabona icyuho gikomeye mu rwego rwo kurinda abaturage ibiza bitunguranye.

Ibihe nk’ibi bitanga isomo rikomeye ku Isi yose. Imyuzure ntabwo ari ikibazo cy’igihugu kimwe cyangwa akarere kamwe, ahubwo ni ihurizo rihuriweho ku Isi yose. Kuva mu mijyi yateye imbere yo muri Amerika kugeza mu bihugu bikennye byo muri Aziya n’Afurika, ibihe biragenda bisubiza abantu inyuma, bibibutsa ko isi yacu ikeneye kwitonda no gushyira imbere ingamba z’igihe kirekire zo kurengera abaturage n’ibidukikije.

Nubwo ibyo byabaye muri Texas bikomeje kuvugwa, si ubwa mbere Isi ihura n’ibiza by’imyuzure bikomeye. Mu mateka, hari ahabaye imyuzure ikabije, yahitanye imbaga, igasenya imiturire, igasubiza ubukungu inyuma, ikabasira ibihugu mu buryo bukomeye.

Mu mwaka wa 1931, mu Bushinwa, imigezi ikomeye nka Yangtze, Yellow River na Huai yaruzuye nyuma y’imvura nyinshi, tayifun n’urubura rushonga. Ibyo byateye imyuzure yahitanye hagati ya miliyoni 1.8 na 4 z’abantu.

Abapfuye bamwe barohamye, abandi barashonje, abandi baguye mu ndwara, abandi baratotezwa n’ubukene bwabaye bwinshi. Iyi myuzure yagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu, isenya ubuhinzi, n’imijyi yose ibarirwa mu bihumbi.

Mu mwaka wa 1887, Yellow River yibasiye abaturage ubwo yarengaga imipaka yayo. Iyo myuzure yishe abantu bageraga kuri 2 miliyoni. Ibyo byatewe n’uko abantu bari baratangiye kubaka hafi y’uruzi, batagira uburyo bwo kurwanya imvura cyangwa gukumira kwiyongera kw’amazi.

Muri Bangladesh, umuyaga ukaze wa Bhola mu 1970 wateje umwuzure wahitanye abantu barenga 500,000. Ubuso bw’igihugu buto, ikirere gihora cyugarijwe n’imyuzure, n’ubushobozi buke bwo gutabara byatumye iyo myuzure iba mu mbi cyane zigeze kuba ku Isi.

Mu mwaka wa 2004, tsunami yatewe n’umutingito w’inyanja mu Nyanja y’Abahinde, yageze kuri Indonesia, Sri Lanka, Thailand n’Ubuhinde, itwara ubuzima bw’abantu barenga 227,000 mu minota micye. Umwuzure waje nk’umusozi w’amazi, uhitana ibice by’imijyi, amahoteri, amato n’abantu bari mu biruhuko.

Muri 2010, imyuzure yabaye muri Pakistan yatewe n’imvura ya monsoon. Icyo gihe abantu barenga 2,000 barapfuye, abandi miliyoni 20 bava mu byabo. Inzego z’ubuzima, imihanda, amashuri n’amasoko byose byarohamye cyangwa bigera ku rwego rwo kudakora.

Iyo witegereje ibyo byose, usanga ibihugu byinshi bihura n’ibibazo bisa: gutura mu bice byoroshye kwibasirwa, kubura uburyo bwo gutanga impuruza kare, ibikorwa remezo bidahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, n’ubumenyi buke bw’abaturage ku bijyanye no kwitegura ibiza.

Mu gihe Isi iri guhura n’imihindagurikire y’ikirere, hakwiye gahunda mpuzamahanga y’ubwirinzi burambye. Birakenewe ko ibihugu byose bishora imari mu ikoranabuhanga riburira kare, bubaka ibikorwaremezo bikomeye birwanya imyuzure, bigarura ibidukikije bisanzwe byafashaga nk’amashyamba, ibishanga n’imisozi. Ni ngombwa kandi ko abaturage bose bigishwa uko bitwara igihe habaye ibiza, n’uko bamenya ibimenyetso bitangira.

Hagaragazwa ko kugira ngo ejo habereho amahoro, ni ngombwa ko duhindura uko dutekereza ibiza. Si iby’ibyago gusa, ni iby’amahitamo. Ahitamo gufata ingamba hakiri kare, cyangwa kwemera ko ibiza bizatugiraho ingaruka buri gihe.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *