PolitikiUtuntu n'utundi

SERUKA MWANA: UWEZO Youth Empowerment iha abana bafite ubumuga ijambo mu muryango Nyarwanda

Ikigo UWEZO Youth Empowerment gikomeje gushyira imbere uburyo bwo guharanira uburenganzira n’iterambere ry’abana ndetse n’urubyiruko bafite ubumuga. Gikorana na bo mu buryo bwagutse, hagamijwe kubafasha kubaho batishinjikirije ku bandi no kubereka ko bafite ubushobozi nk’abandi bose.

UWEZO igaragaza ko kwita kuri aba bana ari umusingi wo guhindura imyumvire ya bamwe na bamwe bakibona umwana ufite ubumuga nk’udashoboye, mu gihe nyamara ashobora gutanga umusanzu ukomeye mu buzima bwa buri munsi.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo, iki kigo cyatangije karabu (club) yise “SERUKA Mwana” mu bigo by’amashuri bitatu byo mu karere ka Musanze ari byo GS Muhoza I, GS Muko na GS Busogo. Iyi karabu igamije kongerera ubushobozi abana bafite ubumuga kugira ngo bigaragarize sosiyete, biyumvemo agaciro no kwikorera ubuvugizi.

Rusatira Job, ushinzwe ibikorwa muri UWEZO, avuga ko bahisemo gukorana n’abana n’urubyiruko bafite ubumuga kugira ngo babafashe guharanira uburenganzira bwabo kandi bagire ijambo mu iterambere ry’igihugu.

Avuga ko muri gahunda zabo harimo gahunda ebyiri z’ingenzi, imwe ikorana n’urubyiruko indi ikibanda ku bana. Mu rwego rw’urubyiruko, UWEZO ibafasha kwihangira imirimo, gukoresha ikoranabuhanga, no kubaho mu buryo bwo kwishyira ukizana.

Yatanze urugero rw’uko bafasha abafite ubumuga bwo kutabona kumenya gukoresha inkoni yabo neza bakagenda batagombye guherekezwa buri gihe, cyangwa abafite ubumuga bwo kutagenda bakigishwa uburyo batwara amagare yabo batagombye gusunikwa.

Abandi bafashwa kwibumbira mu matsinda y’imishinga mito mito, bagahabwa ibikoresho byo gutangira imirimo, mu gihe abarangije kaminuza bafashwa kubona aho kwimenyereza akazi kugeza babonye amahirwe yo guhabwa akazi gahoraho.

Ku ruhande rw’abana, ibikorwa byabo bigamije kubakorera ubuvugizi mu burezi no mu buvuzi, bikabafasha kwiga batekanye no gukura bafite icyizere. Bamwe mu bibumbiye muri SERUKA Mwana bavuga ko ubumenyi n’ubujyanama bahabwa byatumye barushaho gutsinda amasomo, kwinjira mu muryango babaye umwe mu bandi, ndetse bakabona ko bafite amahirwe yo kwigaragaza mu buzima busanzwe.

Basobanura ko sosiyete batuyemo itangiye kubumva nk’abantu bafite ubushobozi nk’abandi, haba mu miryango cyangwa mu mashuri bigamo.

Uwitonze Hesron, ushinzwe abafite ubumuga mu karere ka Musanze, avuga ko imishinga nk’iyi ari ingenzi cyane kuko yubaka icyizere ku bana bafite ubumuga kandi ikunganira gahunda za Leta zo kubafasha kwiga no kwiteza imbere.

Yemeza ko iyo hafashijwe umwana ufite ubumuga, umuryango we wose uhabwa akanyabugabo, ukamushyigikira mu mpano ze no mu iterambere rye.
Yakomeje asaba n’abandi bafatanyabikorwa gusanga Musanze n’ahandi mu gihugu kugira ngo bafashe abana benshi batarabona aya mahirwe, cyane cyane abo mu cyaro aho bamwe bagifite imbogamizi zo kutajyanwa ku ishuri cyangwa kwitwa amazina abatesha agaciro.

Imirimo ya UWEZO ihuzwa kandi n’ingamba za Leta y’u Rwanda binyuze mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), gahunda zigamije kwinjiza buri mwana mu mashuri no kubahiriza uburenganzira bwabo.

Ku rwego mpuzamahanga, iyi gahunda irajyana n’amasezerano ya Loni ku burenganzira bw’abafite ubumuga (CRPD) ndetse n’intego z’iterambere rirambye za SDGs, by’umwihariko intego yo gutanga uburezi bufite ireme kuri bose n’iyo kugabanya ubusumbane.

Ibi byose bigaragaza ko ibikorwa bya UWEZO Youth Empowerment ari ishingiro ryo guteza imbere abana bafite ubumuga, bikabafasha kwigirira icyizere, gufungurirwa amahirwe no kuba abashoboye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu kimwe n’abandi bose.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *