Politiki

Senateri Evode Uwizeyimana yashinje Perezida Tshisekedi amatwi mabi

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, afite imyitwarire y’ubushotoranyi ndetse ko adakunda kumva inama z’abandi.

Yabigarutseho avuga ku mubano uremerewe hagati ya RDC n’u Rwanda, cyane cyane ku bibazo by’intambara iri hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23/AFC, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu magambo ye, Senateri Uwizeyimana yavuze ko Tshisekedi akomeje gufata imyanzuro ishingiye ku bushotoranyi aho gushaka inzira y’ibiganiro, nubwo yabyihakana.

Ati:“Tshisekedi afite imyitwarire y’ubushotoranyi nubwo ayihakana, ni byo yahisemo ariko aba bahungu (AFC/M23) sinzi gahunda yabo, ariko akeneye ko bamurasa amatwi akaziba kuko ndabona ari cyo kintu cyashoboka, naho ibindi byo kuvuga ngo araganira ntabyo ashaka.”

Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda yakomeje avuga ko icyakorwa kuri Perezida Tshisekedi ari ukumwumvisha mu buryo bukomeye ko intambara atariwo muti w’ibibazo bya Congo, kuko kubaho kw’ibihugu bituranye bisaba ubufatanye n’ubwumvikane aho kuba uguhangana.

Tshisekedi n’umubano mubi n’u Rwanda

Perezida Félix Tshisekedi umaze imyaka irenga itanu ku butegetsi muri RDC, yakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, icyaha u Rwanda rwakomeje guhakana, rugasaba ko hakurikizwa inzira y’ibiganiro nk’uko byagenwe n’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

U Rwanda rwagiye rwemeza ko rutari inyuma ya M23, ahubwo rukavuga ko ikibazo cya Congo gikomoka ku miyoborere mibi, ku kudashyira hamwe kw’ingabo za FARDC ndetse no ku kuba igihugu cyarahaye ubuhungiro imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo FDLR, ikomeje guhungabanya umutekano ku mipaka yombi.

Tshisekedi we, mu ijambo rye ryo muri Nzeri 2025 imbere y’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yongeye gushinja u Rwanda “gushaka kwigarurira ubutaka bwa Congo”, avuga ko atazigera yicara ku meza amwe n’abayobozi b’u Rwanda kugeza igihe ibyo bizaba byakemutse.

Iyi myitwarire ye yagiye ishyirwaho urutoki n’abasesenguzi batandukanye bavuga ko ishobora gutuma akarere karushaho guhungabana, kuko ibyo byose bishobora gushyira mu kaga imishinga y’iterambere n’ubufatanye mu karere ka Mikoranire y’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Uwizeyimana asaba ibihugu byombi gushaka umuti nyawo

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko icy’ingenzi ari uko ibihugu byombi byasubira ku meza y’ibiganiro, kuko intambara imaze imyaka irenga ibiri mu Burasirazuba bwa Congo imaze gutwara ubuzima bw’abantu ibihumbi, abandi bakahimwa cyangwa bagahunga.

Yagize ati:“Icyo Perezida Tshisekedi akwiye kumenya ni uko igihugu cye kidashobora kugira amahoro igihe cyose kizaba gishyigikira imitwe y’iterabwoba nka FDLR. Kuganira n’abaturanyi si intege nke, ahubwo ni uburyo bwo kubaka amahoro arambye mu karere.”

Mu gihe RDC ikomeje gushimangira ko izakomeza intambara kugeza isanze M23 yatsinzwe, abasesenguzi bavuga ko ubwiyunge, ibiganiro, n’ubufatanye bw’imiryango mpuzamahanga ari byo bizatuma akarere kose kava mu bibazo by’umutekano muke n’ihungabana ry’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *