Rwanda: Abashaka kwiga ururimi rw’ikidage basobanuriwe andi mahirwe yo kubona akazi.
Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha ururimi rw’ikidage bukorera mu mujyi wa Kigali, “DER Sprachen HUB” bwifashishije uburyo bwa German Exam and Certificates, bwasobanuye uburyo butandukanye ushobora kwiga uru rurimi bikagufasha kubona akazi bitagusabye gukora ingendo mpuzamahanga, kandi bigakorwa mu buryo bworoheye abashaka kwiga mu gihe gito badatanze amafaranga menshi.
Ni ikiganiro mbwirwaruhame bagarutseho kuri uyu wa 21 Ukuboza 2025, ubwo bagarukaga ku migabo n’imigambi y’iri shuri rigira uruhare mu kwigisha abantu bakabona impamyabumenyi zizewe ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw’ikidage.
Bavuga ko uwamaze kubona ibyangombwa by’uko yize ururimi rw’ikidage ,bizamufasha gukuraho imbogamizi z’ubushomeri, agafashwa kubona akazi bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa b’iri shuri.
Mwizerwa .M uhagarariye iri shuri ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bitandukanye, yashimangiye ko kubera amateka meza igihugu cy’u Rwanda cyubatse, uwahawe impamyabumenyi y’iri shuri aba yizewe mu bihugu bikoresha cyane ururimi rw’ikidage, kuko nta ruswa ibaho mu gutanga ibizamini byabasoje kwiga, ndetse iri shuri rikaba ritanga serivisi ku bakeneye kwiga mu bihe bitandukanye.
Avuga ko usibye abashaka kwiga bataha mu rugo, banatanga Serivisi ku banyeshuri biga mu biruhuko, abiga week end, abo mu masaha y’umugoroba, ndetse n’abiga hifashishijwe ikoranabuhanga rya Murandasi waba uri kure cyangwa udafite umwanya wo kuza ku ishuri, bitewe n’izindi nshingano ushobora kuba ufite.
Ubuyobozi bw’iri shuri bushimangira kandi ko ikigamijwe ari uguha amahirwe ku bantu bashaka gukora mu mishinga itandukanye ikorera mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’ubudage.
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cyateguwe n’iri shuri,batunguwe no gusanga hari amahirwe yo korohereza umunyeshuri watsinzwe ikizamini cy’iri shuri, ariko bigakorwa mu gihe atabigizemo uruhare.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwagize buti:” Iyo umunyeshuri wacu bigaragara ko mu minsi yo kwiga atasibye kenshi, akaba yarakurikiye amasomo umunsi ku munsi, ntasakurize bagenzi be bari kwiga cyangwa ngo abe yakwita ku nshingano ze cyane kuruta uko yakurikira amasomo , umunyeshuri wacu tumwitaho by’umwihariko, tugira abarimu bakorera mu Rwanda ndetse iyo bibaye ngombwa haza n’abigisha baturutse mu Budage (German) bakarushaho kwita ku banyeshuri bacu.
Amateka y’iri shuri asobanura ko ryatangiye kubona ibyangombwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2020, by’umwihariko mu bihugu by’Uburayi bikoresha ururimi rw’ikidage cyane, gusa muri Afurika ryemerewe gukora mu mwaka wa 2022 rihereye mu gihugu cya Cameroun ndetse n’u Rwanda,hagamijwe gukarishya ubwenge no kurwanya ubushomeri ku rwego mpuzamahanga.


