Rutsiro: Abarenga 5,000 bitabiriye Kivu Beach Expo & Festival yatumye Boneza yuzura ibyishimo n’iterambere ry’ubukerarugendo
Abaturage bo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo hakomezaga ku munsi wa mbere ibirori bya Kivu Beach Expo & Festival.
Iri serukiramuco ryatangiye ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, bikabera muri Palega Beach Inn Hotel iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryari rigeze muri aka karere, ritwaye umwihariko wihariye wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mazi, umuco n’ibikorerwa mu Rwanda.
Kivu Beach Expo & Festival yateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro, yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 5 biganjemo abaturuka mu kirwa cya Bugarura, gifite abaturage barenga ibihumbi bibiri.
Uyu mubare munini w’abitabiriye wagaragaje uburyo abaturage n’abashyitsi bari banyotewe ibirori nk’ibi, byari bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya Rutsiro.
Umuhanzi Nsengiyumva wamenyekanye nka “Igisupusupu” ni ubwa mbere yari ataramiye i Rutsiro, asanganirwa n’uruvunganzoka re’abaturage baturutse impande zose z’akarere ndetse no mu tundi turere.
Ibi byerekanye ubusabane bwihariye ibi birori byahurijemo. Abaturutse mu kirwa cya Bugarura berekanye umwihariko w’ingendo zo mu mazi, kuko kuboneka aho ibirori byaberaga bisaba urugendo rw’ubwato, ibintu byahaye iserukiramuco ishusho idasanzwe inogeye ijisho.
Abamurika ibikorerwa mu Rwanda bagera kuri 50 bari bitabiriye, barimo abakorera ubukorikori, ibinyobwa n’ibiribwa byo mu rwego rwo hejuru birimo ‘Umunezero Drink’ n’ubuki bwa Rutsiro Honey. Rushel Kivu Resort, imwe mu mahoteli akomeye muri aka karere, yerekanye umutobe utunganyirizwa mu mbuto zihingwa iwabo ndetse n’ikoranabuhanga bagezeho mu mitangire ya serivisi zigezweho.
Boneza Coffee nayo yasogongeje abitabiriye ku mwimerere w’ikawa ya Rutsiro, aho buri umwe wasuraga aho bamurikiraga yihereje icyayi cyayo kidasanzwe.
Ku ruhande rw’ubuhinzi, Koperative KOPAKAMA yerekanye uburyo ikawa yuhirwa, igatunganywa kugeza igeze ku rwego rwo kunyobwa. Aborozibikorwa n’abahanzi b’imigambi itandukanye bo mu karere nabo berekanye umwihariko wa Rutsiro mu musaruro n’ubushobozi bw’abaturage bayo.
Abaturage benshi bagaragaje ko bishimiye kubona bwa mbere amahoteli n’amaresitora abafunguriye abaturage ku giciro gito, byatumye benshi basohokera muri hoteli ku nshuro ya mbere.
Ibiciro byaragabanyijwe ku kigero cya 50% muri Palega Beach Inn, Amara Kivu Resort n’ahandi, aho nko icyo bita “Petit Mitsing” yaguraga 3,000 Frw cyamanutse kikagera ku 1,000 Frw. Ibiryo nk’inyama zokeje (brochette) zaguraga 13,000 Frw zagejejwe ku 1,500 Frw kugira ngo abaturage bose barusheho kuryoherwa n’ibi birori bisoza umwaka.
Iserukiramuco rizakomereza mu bindi bice bitandukanye by’akarere mu minsi ikurikiraho. Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza hazabera amarushanwa yo gutwara ubwato kuri Kinunu Wonders.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza ibikorwa bizakomereza kuri Rushel Kivu Resort hazabera amarushanwa ya Volley Beach na Swimming, gusura inyambo zoga mu Kivu ndetse n’ibirori byihariye birimo brochette ku giciro cyihariye.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza muri Kaysun hazabera Badminton, mu gihe kuri Kariba Beach hazabera Hiking. Umunsi uzasozwa n’igikorwa cya Triathlon kizabera ku Umutuzo Lodge.
Mu birori bitegerejwe cyane n’abantu benshi harimo Boat Party izamara iminsi itatu kuva ku wa 12 kugeza ku wa 14 Ukuboza 2025, ikaba izanyura mu bice bitandukanye byo mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’amazi.
Yves Iyaremye, Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, yashimye uburyo abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro babyitabiriye, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bizajya biba kenshi kugira ngo bikomeze guteza imbere ubukerarugendo bw’aka karere.
Yavuze ko u Rwanda rufite umutekano n’ubuyobozi bwiza bituma urubyiruko rutinyuka guhanga imishinga nk’iyi ifitiye abaturage akamaro.
Meya w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, na we yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iyi Expo & Festival, ashima cyane abahanzi barimo na Igisupusupu wahaye abaturage ibyishimo.
Yashimangiye ko ari ubwa mbere Rutsiro yakira ibirori nk’ibi ku rwego rwo hejuru, asaba ko bizajya biba kenshi kandi bikagera no mu bindi bice by’akarere.
Kivu Beach Expo & Festival ikomeje kuba umwanya udasanzwe wo kumurika ibyiza byakozwe n’inganda n’abahanzi bo mu karere ka Rutsiro, umuco, ubukorikori n’ubukerarugendo, mu gihe abana n’abakuru bishimira imikino n’ibindi bikorwa bibagenewe.









