AmakuruPolitiki

Rusizi:RIB yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu gukumira ibyaha bigendanye n’icuruzwa ry’ abantu

Abakorera mu nzego zitandukanye bibukijwe ko hari ibyaha bikorwa hagamijwe gucuruza abantu, basabwa kugira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano w’abaturage bakora urujya n’uruza ku mipaka ihana imbibi n’aka Karere, kuko hari abashobora gushukwa ngo barajya guhabwa akazi ariko bakazisanga mu bikorwa byo gucuruzwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa 06 Werurwe 2026, mu biganiro byagarukaga ku bukanguranbaga bugamije gukumira icuruzwa ry’ abantu, iki gikorwa kibanda ku gusobanura amayeri akoreshwa n’abakora ibi byaha byo gushaka abaturage bajya kugurisha mu mahanga, ndetse banasobanura ingaruka zikomeye abaturage bisangamo  bikaba n’ihurizo rikomeye ku gihugu mu gihe bashakisha uko bagarurwa, bakaba basaba ubufatanye bwa buri wese mu gutanga amakuru mu gihe babonye abaturage bambuka mu buryo budasobanutse.

Akarere ka Rusizi gakora ku mipaka ibiri ihuza Urwanda, DRC n’igihugu cy’ uburundi, ikaba imwe mu mpamvu zakorohera abashaka kwambutsa abaturage mu buryo bworoshye, dore ko no kuba hari inzira y’amazi ica mu kiyaga cya kivu nabyo bihunduka indi mpamvu ikomeye yo gucunga no gukumira umutekano w’abaturage.

Ushinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’ubugenganzacyaha RIB, Ntirenganya Jean Claude avuga ko ubu bukangurambaga buri kugezwa cyane mu turere tw’igihugu dukora ku mipaka, gusa ko hari n’abashobora gucuruzwa imbere mu gihugu akaba ariyo mpamvu bakomeje gusobanura ingaruka zigaragara ku baturage bajya gucuruzwa.

Hibandwa kandi ku gusobanurira abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga byambukiranya imipaka , abafite amacumbi arazwamo abantu mu buryo butandukanye, inzego z’abakora akazi k’imboni zicyunga umutekano ku mipaka, ariko bakanasobanura uburyo bamwe muribo bajyanwa hifashishijwe ibinyoma bakura ku mbuga nkoranyambaga gusa basaba buri umwe kugira uruhare mu gukumira abijandika muri ibi bikorwa.

Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 kugera 2024 hagaragaye abaturage bagera kuri 297 bari barajyanywe mu bikorwa byo gucuruzwa, umubare urenga 90% w’abari barajyanywe bari urubyiruko, ariko hakiganzamo n’ab’igitsina gore kurusha abagabo bari bajyanywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Habimana Alfred  avuga ko bazakomeza ubu bukangurambaga mu baturage bose, ndetse hakabaho kuba maso cyane ku bakora imirimo ituma bambukiranya imipaka, harimo no kwita ku baturage bari ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu.

Urwego rw’ubugenzacyaha  RIB rukomeje kwigisha no gusobanurira abaturage ingamba zafatwa ngo ibi byaha bikumirwe burundu, bakaba bari kwigisha abaturage ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira IOM, baterwa inkunga n’igihugu cy’ Ubuyapani hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ushinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’ ubugenzacyaha RIB Ntirenganya Jean Claude asaba ubufatanye bwa buri rwego
Inzego zose ziyemeje gukumira ibyaha bigamije gucuruza abantu
Urwego rwa Dasso narwo kwiyemeje kunganira Akarere mu gucunga umutekano w’abaturage
Urubyiruko ruri mu baza ku isonga mu bakorerwa ubu bucuruzi, gusa rukanafata ingamba zo kurengera bagenzi babo

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *