Rulindo: Imbamutima z’urubyiruko rwasangiye iminsi mikuru na Caritas Byumba.
Bamwe mu bana bari mu biruhuko by’igihembwe cya mbere bishimiye uburyo bitaweho bagasangira iminsi mikuru harimo n’abaturuka mu miryango ikennye.
Ibirori byo gusoza umwaka byabaye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025 byaranzwe no gusabana n’abana, kwidagadura n’imbyino zitandukanye ndetse bahabwa ibyo kurya no kunywa, ariko bahabwa n’impanuro zitandukanye.
Ibirori byabereye mu Murenge wa Kinihira ho mu Karere ka Rulindo ku bufatanye na Cartas Diyosezi ya Byumba, basabye urubyiruko kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura, kugira isuku, gusenga no gukora imirimo yo gufasha ababyeyi muri ibi bihe by’ikiruhuko.
Musabyeyezu Pascaline washimiye uburyo bakorewe ibirori by’iminsi mikuru, avuga ko bahujwe baturutse mu bice bitandukanye bakidagadura bakamenyana, ndetse ko bamwe muribo bahakuye ubucuti n’urukundo kuko basangiye badasanzwe baziranye.
Yagize Ati:” Batwibukije uburyo tugomba gukunda gusenga ndetse tukitwara nk’abakirisitu bakunda Imana , kuko iyo habayeho Noheri tunazirikana ukuntu Yezu yavutse ari umwana kandi akarangwa no gukunda abana n’abakuru kugeza ubwo yitanze bikamuviramo no kuhaburira ubuzima”.
Munezero Jeanne d’Arc we yagarutse ku mpanuro z’uko bigishijwe kurushaho kwita ku mashuri bakiga neza, kuko amashuri ariyo azabafasha kugira ejo heza hazaza,.
Ati:” Badusabye kurushaho kwiga Kandi tugatsinda, Turishimira ko batuguriye imitobe (Jus) , imigati n’ibisuguti kandi byatumye turushaho gukundana, no kujya dusangira n’abana baturuka mu miryango itishoboye”.
Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba Padiri Nzabonimana Augustin, avuga ko gusangira Noheri n’abana cyangwa kubaha ubunani biri mu nshingano za Kiliziya kuko bituma barushaho kubaka urukundo.
Ati:” Buri Mwaka dufatanya na World Vision tugasangira n’abana bakidagadura bakishima natwe tukabereka ibyishimo nk’ababyeyi nka Kiliziya, tubaha impano zitandukanye ariko kandi tukabaha n’inama zo kurushaho kugira urukundo hagati yabo gusa mu kubikora harimo no kwita ku burenganzira bwabo “.
Usibye kwita ku mibereho y’abana, Caritas Diyosezi ya Byumba iherutse gukorera ibirori ababyeyi babo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuri, habaho no kubigisha kubaho bubaka imiryango itekanye itarangwa n’amakimbirane.





