AmakuruUbuhinzi

Ruhango:Abahinzi b’inanasi barataka igihombo iya menshi iri kugura 200

Abahinzi b’inanasi bo mu karere ka Ruhango, Mmu urenge wa Kabagali,barataka igihombo baterwa no kuba inanasi bahinze zitakibona isoko nyuma y’aho uruganda rwabaguriraga umusaruro rufunze imiryango.

Bavuga ko hari inanasi bagurisha igiceri cy’ijana mu gihe iya menshi igura ibiceri 200 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi uruganda rwarabaguriraga mu giciro kiri hejuru y’ayo.

Abo bahinzi barimo abibumbiye muri Koperative Abisunzeyesu ikora ubuhinzi bw’inanasi kuri hegitari zirenga eshanu, bakaba barabuze isoko ry’uwo musaruro usanga ukenewe n’inganda nyinshi zikora umutone mu Gihugu no hanze.

Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, abo bahinzi bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakabona isoko kugira ngo inanasi zitazaborera mu mirima.

Mukaneza Nelia, Umuyobozi wa Koperative Abisunzeyesu, avuga ko Uruganda rwa Karambi rutarafunga imiryango rwabaguriraga umusaruro w’inanasi none kuri ubu ntibabona aho bawugurisha ndetse n’uje kuwubagurira awutwara abahenze.

Ati: “Uruganda rwatunganyaga umutobe mu nanasi rutarafunga nta kibazo twagiraga cy’isoko, kuko rwawutwaraga none nyuma y’aho rufunze nta soko tubona ku buryo n’uje kukugurira inanasi hari iyo aduha amafaranga y’u Rwanda 100 cyangwa 200.”

Akomeza avuga ko uruganda rwabaguriraga ku mafaranga atari munsi ya 300, ati: “Muri make jyewe ndifuza ko ubuyobozi bwadufasha kubona isoko rihoraho tuguriraho umusaruro tweza.”

Hakizimana Bosco, na we ukora ubuhinzi bw’inanasi, yongeyeho ko kutagira isoko rihoraho bibashyira mu gihombo, bityo bamwe bakaba bacika intege zo guhinga.

Ati: “Kubera ko nta soko rihoraho dufite, usanga bamwe muri twe bacika intege zo guhinga inanasi nkuko uruganda rugihari byari bimeze. kuko nk’ubu hari abacika imbaraga zo kuza muri koperative bavuga bataza guhinga ibyo badafitiye isoko.”

Aba bahinzi narasaba ubuyobozi bw’Akarere kubakorera ubuvugizi bakabona isoko ribongerera imbaraga zo gohunga inanasi mu buryo burambye kandi butanga umusaruro ihagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yemeza ko iki kibazo bakizi akemeza ko hari inganda bavuganye na zo ku buryo umusaruro w’aba bahinzi zizajyq ziwutwara.

Ati: “Icyo nabwira abahinzi b’inanasi barimo abo mu Murenge wa Kabagali, Kinihira Bweramana na Mwendo ni ukujya umusaruro w’iki gihingwa bawuhuriza hamwe kugira ngo tubashe kubahuza n’isoko rihari kuko n’uruganda rw’Inyange rwawugura cyangwa n’ahandi, ariko byose bigahera ku guhuriza hamwe umusaruro.”

Meya Habarurema akomeza avuga ko hari gahunda yo kubaka uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro mwinshi, mu guteza imbere ubuhinzi bw’inanasi mu muhora wa Kaduha uhuriweho b’Imirenge ya Kaduha, Kabagali, Bweramana, Kinihira na Mwendo.

Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative Abisunzeyesu bagera ku 140, bakaba biyongeraho n’abandi bahinzi bo mu Mirenge ya Kinihira na Bweramana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *