Rubavu:Amaze ukwezi yarariwe n’inzoka ibyangombwa bimubera imbogamizi zo kwivuza
Umuturage witwa Nyirabaragoragora Nyiramatangazo wo mu mudugudu wa Bugu, Akagari ka Busigari ,Umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, amaze ukwezi kurenga arumwe n’inzoka abura ubuvuzi biturutse ku byangombwa.
Uyu mukecuru uri mu miryango 60 amateka avuga ko basigajwe inyuma n’amateka bimuriwe muri aka gace baturutse mu murenge wa Nyakiriba, mu nkengero za pariki ya Gishwati-Mukura yagaragarije Greenafrica.rw ko arembeye mu rugo bitewe no kujya kwivuza yabazwa ibyangombwa bimuranga akabibura.
Ati:” Narindi mu rugo nimugoroba ndigutekera hanze mu mbuga, ngiye gufata urukwi numva ikintu kindumye urutoki, ndebye neza mbona n’inzoka ndatabaza ariko mbanza no kurwana no kuyica kuko narayishe”.
“Abaturanyi barankubakubye banjyana mu nzu, bukeye njya kwivuza ngeze ku bitaro bansaba indangamuntu yaho mbarizwa ndayibura kuko sindahindurirwa ngo bankure muri Nyakiriba ya Gishwati banshyire muri Cyanzarwe kuko ngo aribwo bansanga muri sisiteme yabo”.
Ngo nyuma yo kubura Uko yivuza, yagerageje kugana abo mu Kinyarwanda ngo bamugombore ariko nabyo ntacyo birigutanga kugeza aho yumva ububabare buri kwinjira mu mubiri wose buri munsi.
Ati:” Maze kubona ko kwivuza bidakunze, nagiye mu bagakondo ngo nigomboze, bampa imiti yo guhambiraho ariko ndabona urutoki rurikurushaho kwangirika ndetse ububabare bwinjiye mu kaboko kose nukurara ndigutaka kuko ibitotsi ntabyo nabona”.
Uyu muturage cyakoze yavuze ko nyuma yo kubona ko atavuwe atahise yegera ubuyobozi bubishinzwe ngo bumufashe, ahubwo ko yahisemo kwigumira mu rugo agategereza icyo Imana izakora kuko yumvaga nabo ntacyo baramufasha.
Ati:” Ntabwo nagiye kubibwira abayobozi kuko nabo nabonaga ntacyo baramfasha bitewe n’uko indangamuntu yanjye itarahindurwa Kandi ariyo yatumye batamvura na mbere hose, niyicariye mu rugo ntegereje icyo Imana izakora”.
Abaturanyi be bavuga ko Nyirabaragoragora yari atunzwe no gutera ibiraka (Gica incuro)kugira ngo abone ibyo kurya, nyuma yo kurumwa n’inzoka urutoki, ubu yirirwa yicaye mu rugo n’inzara itamworoheye.
Icyimanizanye Alphonsine ati:” umuturanyi wacu yariwe n’inzoka bimubera imbogamizi ikomeye haba no mu buzima bwa buri munsi, kuko atunzwe no guca incuro, ubu ntakuntu yajya guhendebuka arikubabara, urumva ko inzara nayo arikibazo”.
Yakomeje ati:” Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu twaturutse hamwe ntibarahindurirwa ibyangombwa,ibi ni kimwe mu bikitugoye kuko iyo ugiye kwivuza bigusaba kwivuza 100% Kandi ntabushobozi dufite ugahitamo kurembera mu rugo ugategereza igeno ry’Imana”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe Nzabahimana Evariste yavuze ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye biturutse ku buyobozi bw’umudugudu wabo bakaba barihutiye kugikemura.
Ati:” Ikibazo cye twagihaye umurongo barikugikemura, ikibazo cyahabaye nta ndangsmuntu yari afite Kandi inzoka ikimara kumuruma ntabwo yabivuze,navuganye n’ubuyobozi bw’akagari bamuha icyiciro baranamwishyurira ubu arikwivuza igisigaye nugukurikirana uko amerewe”.
Uyummuyobozi yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abatarahindurirwa ibyangombwa ngo nabyo bikemuke.
Ni mugihe aba baturage bo bavuga ko hari ubwo ubuyobozi bugaragaza ko bwakemuye bimwe mu bibazo bahura nabyo birimo ibyo guhindura ubuturo batari bamenyereye (Climate change), iby’amikoro,ubuvuzi ,iby’amashuri y’abana babo n’ibindi…nta kintu na kimwe bigeze babikoraho ugasanga birakomeza kubadindiriza imibereho.


