RPA-Musanze:Abasirikare bakuru17 bari mu mahugurwa abungura ubumenyi bwo guhugura abandi kubungabunga amahoro
Mu ishuri rya Rwanda Peace Academy (RPA),riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze ku bufatanye n’Ibiro bikuru bya Eastern Africa Standby Force (EASF),hatangijwe amahugurwa y’abazaba abarimu mu rwego rwa Battlegroup Commanders in Peace Support Operations Training of Trainers Course.
Intego y’aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, ni ugutegura abarimu bazafasha gutoza abayobozi b’amatsinda y’ingabo (Battlegroup Commanders), bakabaha ubumenyi mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo, by’umwihariko hibanzwe ku bikorwa nyabyo by’Amahoro n’Umutekano (Peace Support Operations – PSO).
Abanyeshuri 17 baturutse mu bihugu 6 byo ku mugabane w’Afurika nka Ethiopia, Burundi, Djibouti, Uganda,Kenya,u Rwanda ndetse na Eastern Africa Standby Force (EASF) muri rusange, bagaragaza ko aya mahugurwa ari uburyo bwiza bwo kubafasha kunguka ubumenyi butandukanye no kurushaho kuba inararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano w’abasivili.

Lt Col Muganga Mbungo wa RDF yagize ati:”Ni amahirwe twagize yo kuza muri aya mahugurwa,aho dufite icyizere cyo guhabwa ubumenyi buhagije bwo kuzigisha bagenzi bacu mu rwego rwo kuyobora amabatayo kugira ngo abayobozi bayo bazajye barushaho gukora inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga mu gihe cyo gucunga amahoro.”
Dorothy Tapi wo mu gisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defense Forces (UPDF) wo mu rwego rw’ingabo z’abasirikari b’abatware (infantry), ariko cyane cyane ukora mu by’ubuyobozi yagize ati:”Ndashimira ubuyobozi bwa EASF (Eastern Africa Standby Force) ku bwo kuduhora hafi badutoza ubumenyi bushya n’ubuhanga bushya. Aya mahugurwa y’abazaba abarimu (Training of Trainers) azatuma natwe dusubira mu bihugu byacu tukabisangiza abandi basirikare, bityo bigafasha kongera ubushobozi bwacu mu mikorere ya buri munsi.”
Yakomeje ati:”Ndashimira cyane igihugu cy’u Rwanda kubwo kutwakira neza no kuduha aho kuba. Nageze hano ejo, nakirwa neza cyane, none uyu munsi turi ku Rwanda Peace Academy aho dutangiye aya mahugurwa. Nditeguye kuyakomeza, nkigira byinshi bishya kandi nkagira n’inshuti nshya.”
Lieutenant Colonel Humphrey Kimatai Langat, wo mu gisirikare cy’irwanira mu kirere cya Kenya (Kenya Air Force). Yagize ati;” Ubu ndi mu nshingano ku rwego rwa East Africa Standby Force nk’umukozi ushinzwe abakozi, ibikoresho, ndetse n’ubufatanye bwa gisivili n’igisirikare. Ndi hano mu Ishuri ry’Amahoro rya Rwanda Peace Academy nk’uhagarariye East Africa Standby Force, igikorwa cyiza kandi cy’ingenzi mu karere mu kubungabunga amahoro, umutekano no mu kwishyira hamwe kwacu.”

Ati:”Icyo ntegereje muri aya mahugurwa ni uko, uretse amasomo tuziga nk’itsinda, nanjye ubwanjye nzagira ibyo menya nk’umwe mu bazaba abatoza b’abatoza (trainers of trainers) b’abayobozi b’amatsinda y’ingabo bashinzwe ibikorwa byo gushyigikira amahoro. Kuba turi hamwe muri uru rugaga ni inzira yo kwagura ubusabane n’ubufatanye. ”
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Col (Rtd) Jill Rutaremara yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzirikana ubumenyi barayungukiramo bityo bikazababera intandaro nziza yo kuzahugura abandi batabanje gutegereza ababyamahanga.
Ati:”Ntabwo dukeneye umunyamahanga uturutse hanze ngo abe ariwe uza kutwigisha kuko natwe twubatse uburyo bwo kuba twakwigisha abacu,aba rero bari kwigishirizwa hano ninabo bazajya mu bihugu byabo bakigisha bagenzi babo kuko batayo zose dufite mu karere na Eastern Africa Standby Force (EASF),ntabwo bahugurwa banyuze aha,akaba ariwo mwihariko w’aba barimu bigishwa kwigisha abandi ”

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga, mu ijambo ry’itangiriro ry’aya mahugurwa ya Peace Support Operations Training of Trainers y’abayobozi ba Battlegroup, yavuze ko ikiganijwe muri aya mahugurwa atari ukuyobora ahubwo ko ari uburyo bwo kunguka ubumenyi buzasangizwa abandi mu bihe bitandukanye.
Ati:”Ntituri kwigishwa gusa kugira ngo tuyobore, ahubwo tunigishwa no kwigisha, guhugura no gukwirakwiza ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo tugire ingabo zihora ziteguye, z’umwuga kandi zishobora gusubiza vuba ku bibazo.”
Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, biteganyijwe ko azashyirwaho akadomo kuya 19 Nzeri 2025.
