AmakuruIbidukikije

REMA yongeye intambwe yo kurandura burundu ikoreshwa rya plastike

Mu gihe isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ibidukikije uba buri mwaka tariki ya 5 Kamena, mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Duhagarike Burundu Ikoreshwa rya Pulasitiki Zangiza ku Isi.”

Iki gikorwa cyatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyaherekejwe n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ikoreshwa ry’ibikoresho bitabora, cyane cyane pulasitiki.

Madamu Akimpaye Beatha, Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA, ndetse na Bwana Umuhoza Patrick, ushinzwe gukurikirana amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ibidukikije, bagarutse ku rugendo rurerure u Rwanda rumaze mu kurandura ikoreshwa ry’ibikoresho bitabora.

Bavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irenga makumyabiri rushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo gukumira no guca amasashe n’ibindi bikoresho bya pulasitiki byangiza ibidukikije, bikaba byari ikibazo gikomeye cyari gifite ingaruka zitari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego rw’isi.

Madamu Akimpaye Beatha yagize ati: “Nubwo urugendo rwo guca burundu ikoreshwa rya pulasitiki rugikomeje ku rwego rw’isi, u Rwanda ni rumwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije. Abaturage benshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko kurengera ibidukikije, kandi ubu bukangurambaga bwagize uruhare rukomeye mu guca amasashe no kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki mu buzima bwa buri munsi.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera ibidukikije (UN Environment) igaragaza ko 80% by’imyanda ya pulasitiki ikoreshwa ku isi ijugunywa mu mazi – inyanja, ibiyaga n’imigezi – mu gihe 20% isigaye ku butaka, igatera ingaruka mbi ku binyabuzima.

Byibuze toni miliyari 50 kugeza kuri 75 z’imyanda ya pulasitiki ziri ku isi, zifitanye isano n’indwara zitandukanye nk’iz’ubuhumekero, izibasira udusabo tw’intanga, imiyoborantanga n’izandurira mu matembabuzi.

Uretse ibyo, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije nk’igikorwa cyo gutera ibiti bifite umumaro wihariye ,harimo ibitanga umwuka mwiza, ibitera imbuto n’ibifasha mu kurwanya isuri.

Hari kandi n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ibinyabiziga bidatanga imyotsi yangiza ikirere (nk’imodoka zikoresha amashanyarazi), ibintu byose bigaragaza icyerekezo gihamye mu gukumira ihumana ry’ibidukikije no kubaka ejo hazaza habereye ibinyabuzima.

Icyumweru cyahariwe ibidukikije ni umwanya wo kongera kwibutsa buri wese ko kurengera ibidukikije atari inshingano ya Leta yonyine, ahubwo ari uruhare rwa buri muturage wese. Kwirinda ikoreshwa rya pulasitiki no kuyisimbuza ibikoresho bitangiza ni imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda rusigasira ubuzima bw’abarutuye n’ibinyabuzima byose rusangiye natwo.

Kompanyi zitandukanye zatangiye kubyaza umusaruro Plastike mu rwego rwo kuzirinda gutagurikana ahantu hatandukanye
Plastike zikorwamo imitako myiza Kandi itanga amafaranga

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Felix

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *