AmakuruGreen Africa InitiativeIbidukikije

REMA binyuze mu mushinga wa NAP yagaragaje umwihariko w’ibiti bya Caltris mu guha ubuzima ubutaka bw’urutare

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’umushinga NAP, bakomeje ibikorwa byo gutera amashyamba agira uruhare mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo ikirere n’ubutaka ndetse n’urusobe rw’ibidukikije muri rusange bikomeze kugira ubuzima bw’umwimerere.

Ubu bwoko bw’ibiti bya Caltris bikunze guhangana ku butaka bw’urutare rw’amabuye no kwihahanganira izuba, byatewe ku buso bwa hegitari zisaga 1400 mu Mirenge ya Mpanga,Nasho na Kigina.

Ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’izuba byakunze kugaragara muri ibyo bice . Bifite uburyo butandukanye burimo gukurura imvura, umwuka mwiza no guteza imbere abaturage.

Ngendahimana Cyprien ashinzwe itumanaho mu Kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, avuga ko gutera ibi biti bigira umumaro mu munini mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubyaza umusaruro ubutaka, ndetse no mu mibero y’abaturage ya buri munsi.

Ati:”Hano nk’uko nuhareba hahoze hari agasozu k’amabuye, kuba hari hakikijwe n’amabuye kandi n’unusozi wambaye ubusa ntabwo bivuze ko hagombye kuba imfabusa. Mu nyumvire ya bamwe bumva ko ntakundi kintu gishoboka ariko naho hagira ibiti bitoshye Kandi bitanga icyizere muri za ngamba dufite zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kubyaza ubutaka bw’ibitare umusaruro.”

Ngendahayo yagaragaje ko usibye kuba NAP yarateye ubu biti, yanagize uruhare mu kongera ibiti bivangwa n’imyaka.

Ati:”Gutera ibi biti (Caltris) ni bimwe mu bijyanye n’intego z’umushinga, hamwe n’andi mashyamba yagiye asazurwa,hanatewe ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima y’abaturage. Ni urugendo rurerure haba muri kwagufata ubutaka bwatwarwaga n’isuri, haba mu gufasha ubutaka kwisubiranya, kugabanya amapfa, kugabanya unuyaga ndetse no kuyungurura umwuka.”

Ganza Eric wo mu Murenge wa Mpanga hamwe mu hatewe ubwoko bw’ibi biti ,nyuma yo kubona ko ahari amabuye Manini y’urutare hatewe ibiti bigashoboka ,avuga ko ari urugero rwiza rugiye kubafasha gutera ibiti.

Ati“Aha hantu twabonaga nta kintu na kimwe cyahaterwa kuko murabona ko ari mu bisate by’amabuye, nyuma y’uko bahateye ubi biti bikaba byarakuze neza gutya, Twamenye neza ko nta hantu hadakwiye kubyaza umusaruro mu buryo butandukanye, twiyemeza gutera ibiti Kandi biratworoheye kuko uyu mushinga ugenda ubidufashamo ”

Ngendahayo agaragaza ko igice giteyeho ibiti bya Caltris, kurushaho gusa neza ku buryo hashobora kuba ahantu heza ho gusura kuko ubwabyo biba nk’umutako.

Ati:”Ibi biti biba byatewe muri ya ntego yo gusigasira ikirere n’ubutaka byacu ariko byose bigura inyungu ku muntu no ku binyabuzima, ariko nanone nubwo ataricyo twe tuba tugamije, Aho biteye harushaho gusa neza,unarebeye k’uburyo bizamuka ,byo ubwabyo biba nk’umutako. Aha bivanze n’amabuye y’ibitare k’uburyo ubona ko uyu misozi wahise urushaho gusa neza.”

Ibiti byo mu bwoko bwa Calitris bigira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubutaka cyane cyane mu bice by’imisozi y’amabuye. Imizi yabyo icengera mu mabuye, bigatuma bifata ubutaka bukarinda gutenguka no guterwa n’isuri. Uretse ibyo, Calitris irihanganira izuba rikabije n’ubutaka bwumye, bikayiha ubushobozi bwo gukura ahataberwa n’ibindi biti bisanzwe.

Uretse gufata ubutaka, ibi biti bizwiho kongera umwuka mwiza kubera amavuta kamere (phytoncides) bisohora, afasha mu kugabanya ivumbi no gukora ikirere gitanga ihumure. Calitris iba n’uruhare mu gutanga igicucu cyoroshya ubushyuhe, ikongera uburumbuke bw’ahantu inyuze ku guhanga akayunguruzo k’ikirere.

Umushinga NAP uri mu mwaka wawo wa Gatanu ari nawo wanyuma.muri ibi bikorwa , ufite intego yo kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe gutera amashyamba n’abantu abantu batekereza ko bidashoboka.

U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kongera ubuso buteyeho amashyamba, igikorwa kigaragara mu mibare ya Rwanda Forestry Authority (RFA) n’ibindi bigo bya leta bifatanya mu gucunga amashyamba. Uko byagaragajwe mu bipimo bya vuba aha, amashyamba y’u Rwanda agize hafi 724,695 hegitari, bingana na 30.4% by’ubutaka bw’igihugu, aho 53.5% ari amashyamba yatejwe (plantations), 18.1% ari amashyamba karemano, 22.3% ni wooded savannah na 6.1% ari ibimera (shrubs) biteye ubwatsi n’andi biti bito.

Ibi bipimo byerekana ko intego y’igihugu yo kugera kuri 30% by’ubuso buteyeho amashyamba yariyemejwe mu masezerano yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere (Bonn Challenge) yashyizwe mu bikorwa, ndetse RFA ikomeje gushyira imbaraga mu gutera ibiti no gucunga neza amashyamba y’ahantu hatandukanye kugira ngo hakomeze kuboneka umwuka mwiza, kurwanya isuri no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bidukikije.

Uyu murongo wo kongera amashyamba uhuye neza n’intego za NST2, aho igihugu gushingiye ku mibare n’ibikorwa bifatika byerekana ko ubuso buteyeho ibiti butera imbere, bigatanga icyizere ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’ ihindagurika ry’ibihe, ubuzima bwiza bw’abaturage ndetse n’iterambere rirambye.

Umusizi wateweho ibi biti wari usanzwe ari amabuye gusa
Ngendahimana Cyprien ushinzwe itumanaho mu Kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA
Ubu bwoko bw’ibiti bya Caltris bikunze guhangana ku butaka bw’urutare rw’amabuye no kwihahanganira izuba
Ganza Eric wo mu Murenge wa Mpanga hamwe mu hatewe ubwoko bw’ibi bit
Umushinga NAP wateye n’ibiti bivangwa n’imyaka

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *