AmakuruUbuhinzi

RAB yasabye abahinzi bahabwa nkunganire y’ishwagara gukora iyo bwabaga mu gihembwe cy’ihinga 2026 A

Bamwe mu bahinzi bari mu turere twongerewe ku twari dusanzwe duhabwa nkunganire ku nyongeranusaruro y’ishwagara bagaragaza ko bizeye umusaruro utubutse kubera iyi nyongeramusaruro bahawe.

Ni mu gihe abahinzi batandukanye bakomeje kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2026 A bategura ubutaka,baniyandikisha kuzafata umusaruro n’imbuto ku ba Agrodealers.

Abahinzi bo mu karere ka Rulindo kimwe n’abandi bari mu turere twongerewe ku twari dusanzwe duhabwa nkunganire y’inyongetamusaruro y’ishwagara,barashishikariza abahinzi kuzakoresha iyi nyongeramusaruro kuko leta yabatekerejeho ikabunganira ku kiguzi bari basanzwe batanga.

Umwe muribi yagize ati:”Ishwagara iraboneka turayibona kooerative irayiturangurira ariko ubusanzwe uko yari ihenze hari abo itabashaga kugerwaho ariko ubwo yagiye kuri make, kuri 60 urumva ko umuhinzi wese azajya ayikoresha uko bikwiye.”

“Ni inkuru nziza ku bahinzi bo mu karere ka Rulindo,kuba Akarere kacu kashyizwe mu turere twahawe nkunganire y’ishwagara kuko twari dusanzwe tuyihabwa ku mbuto z’ibigori,ifumbire mva ruganda n’ibindi ariko Ishwagara yo tukayibona iduhenze umuntu ayigurira. Turashimira leta Kandi tunabwira abantu bagakoresha Ishwagara ko yabonetse Kandi ko harimo n’umusanzu wa leta.”

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’ihinga gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB Dr Uwamahoro Florence agaragaza ko inyongeranusaruro y’ishwagara ari ingenzi ku butaka kuko ifasha izindi nyongeramusaruro gufata.

Ati:”Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe ku.miterere y’ubutaka bw’u Rwanda,hakozwe ikigereranyo cyo kureba Uko ubusharire bw’ubutaka buhagaze,tubona ko hari utundi turere dukeneye kwiyongeramo mu guhabwa nkunganire y’ishwagara kugira ngo babashe kugabanya ubwo busharire kuko ubutaka burimo ubusharire ntabwo bushobora gufata izindi nyongera musarueo zishyizwemo.
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe,hiyongeyemo utundi turere 11 turimo Muganga,Ngoma,Kayonza,Kirehe,Huye,Gisagara,Ruhango,Nyabihu,Burera,Musanze na Rulindo,SI ukuvuga ko ibice byose by’utwo turere bifite ubusharire ariko tuba dufite ibice runaka bifite ubusharire bw’ubutaka turasaba abahinzi kwitabira gukoresha inyongeranusaruro y’ishwagara kugira ngo tubashe no kongera umusaruro w’ubuhinzi.”

Uyu muyobozi yakomeje agira inama abahinzi yo kwitabira igihembwe cy’ihinga cya 2026 A kugira ngo bazakore ubuhinzi buranga umusaruro ufatika.

Ati:”Ubutumwa bwa mbere duha abahinzi ni uko bakwihutira gutegura ubutaka,mu minsi ishize twabonye imvura yahuye neza,ubutaka bwarasomye ,nibategure ubutaka neza kugira ngo yamvura y’umuhindo nigera hasi ubutaka butunganyije neza.icyakabiri ni uko kugira ngo tubashe guhabwa nkunganire ya letazbisaba kwiyandikisha muri smart nkunganire hari abatangiye kubikora ariko n’abatarabikora turabasaba kwihutira kwiyandikisha kugira ngo bagaragaza ubusabe bwabo,hanyuma abacuruzi b’inyongetanusaruro babashe kuzibegereza mu buryo buhagije.”

Hirya no hino mu gihugu hadhyizweho ububiko bunini bugera kuri 17 bw’inyongeranusaruro ndetse n’ububiko butoya bugera ku bihunbi 2500.

Ishwagara ikoreshwa muri tumwe mu turere dufite ubutaka busharira,aho kuri Hegitari imwe hakoreshwa toni 1.5 y’ishwagara iri mu cyiciro cya mbere na toni .5 ku shwagara iri mu cyiciro cya 2 .

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *