Polisi y’u Rwanda yakebuye abatwara ibinyabiziga bava mu rugo bafashe icyemezo cy’ubwiyahuzi
Mu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro, polisi y’u Rwanda yakebuye bamwe mu batwara ibinyabiziga bitandukanye bajya gutwara babanje gusezera ku miryango yabo, ibibytsa ko bene iyi myitwarire nk’iyi ariyo ntandaro y’impanuka zikomeje kumvikana mu mihanda yo hirya no hino.
Ni ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2025, bwatangijwe mu ntara y’Amahyaruguru, mu Karere ka Musanze,Aho bwahurije hamwe abatwara ibinyabiziga birimo amagare,moto ,imodoka nto n’inini, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse na polisi y’igihugu bigira hamwe ku mutekano wo mu muhanda.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu ushinzwe ibikorwa n’imyitwarire CP George Rumanzi, ysabye abatwara ibinyabiziga kwigengesera bagatwarabibinyabiziga ariko bakibuka ko bakeneye n’ubuzima.
Ati:” Mwubakiwe imihanda myiza kugira ngo ingendo zigende neza ariko bamwe muri mwe ntimushaka kuyikoresha neza, hari abatwara basesera mu binyabiziga hagati, abandi bakagenda nkaho kugabanya umuvuduko ntacyo bibabwiye ariko ndagira ngo mbabaze, kwihuta ntugere iyo wajyaga bimaze iki? Umuntu akwiye gutwara, agashaka amafaranga ariko Kandi akibuka ko akeneye n’ubuzima.”
Uyu muyobozi kandi uanenze abagenda n’amaguru bambuka bambaye Ecouteur z’imuziki cyangwa varabgariye muri Telefone,burengagije ko aho banyura hari ibinyabiziga bishobora kubahutaza.
Ati:”Hari bamwe mu bambuka,ukabona amatwi yose arafunze na Ecouteur arikumva umuziki,ku buryo adashobora no kumva ihoni, abandi ukabona barambuka bunamye muri Telefone habe no kureba hirya no hino cyangwa Aho berekeza, mu by’ukuri umuntu nk’uyu ntaba ubushize mu byago? Iki ni Ikintu buri Wese akwiye kugirano uruhare mu kugikemura,nti byitirirwe polisi gusa.”
Amazina arimo Sanduku, Cyihebe, Umupfu wigendera ,Ndasezeye n’andi menshi by’umwihariko yiyiswe n’abatwara ibirayi ku magare mu muhanda Kinigi-Musanze, yagaragajwe nk’ateje inkeke kuko umuntu wahisemo kwiyita gutya aba agaragaza ko ntacyo akiramira icyaba cyose yagikora ariko agatambuka.
Abattwara ibinyabiziga ubwabo nabo bagaragaza ko hari bagenzi babo bagenda nabi mu muhanda ku buryo bugaragara.
Manirakiza Jean D’Amascene utwara abagenzi n’imizigo ku igare yagize ati:”Hari bamwe.mu banyonzi badashobora kubahiriza inzira yambukiramo abagenzi,agacamo nk’uwiyahura ubona atitaye k’uwo ashobora kugonga, iyi myitwarire natwe ubwacu ntituyemera kuko yateza impanuka, ndasaba bagenzi banjye gukunda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.”
Mwiseneza utwara ikamyo we avuga ko ubu bukangurambaga ari ingenzi cyane kuri bo kuko butuma barushaho kwitekerezaho no kumenya zimwe mu mpinduka zashyizweho batari bazi ,bityo bigatuma batwara banubahiriza amategeko.
Ati:” Ubukangurambaga nk’ubu ni ingenzi cyane, hari uburyo bwinshi budufasha mu kazi kacu kaburi munsi bigatuma turushaho kugakora neza uko bikwiye, tumenya uko tugomba kwitwara mu muhanda kabone nubwo tuba dusanzwe tubizi ariko turabyibutswa, hari ubwo uba umaze igihe utwara hirya no hino cyangwa se mu bindi bihugu,ukaza usa n’uwafashe umurongo waho, iyo wongeye kubyibutswa,biragufasha ukibuka guhindura .”
Ubuyobozi bw’intara y’Amahyaruguru bwasabye abatwara ibinyabiziga kwibuka ko iyi Ntara ari iy’Ubukeratugendo Kandi igendwamo n’urujya n’uruza rw’Abakerarugendo, bityo ko buri Wese agomba gusigasira umutekano wo mu muhanda kugira ngo yirinde arinde n’abashyitsi bahagenda.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice Ati:”Twishimira cyane kuba dufite urubyiruko rutwara ibinyabiziga bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere nushaka amafaranga, ariko nk’uko bigarukwaho muri ubu bukangurambaga, ubanza hari abadadhaka gushaka amafaranga uyu munsi ngo n’ejo basubireyo bitewe n’imyitwarire bagaragaza mu muhanda, mu ntara yacu hamaze iminsi humvikana impanuka zitandukanye ariko nitwe zigiraho ingaruka ariko Kandi ni natwe dushobora kuzirwanya, hari ukubahiriza amategeko yo mu muhanda,dukoresha ibimenyetso neza nk’uko polisi ibidusaba, hari ugukoresha umuvuduko wabugenewe ariko icyo nifuza cyane ni ukubahiriza iyi gahunda y’uyu munsi yo Kurindana Tukagerayo Amahoro “.
Yakomeje ati:”Intara yacu ni gicumbi cy’ubukeratugendo, dusurwa n’abakeratugendo baturutse hirya no hino baje gusura ibyiza nyaburanga dufite by’umwihariko ingagi zo mu birunga, byababaza cyane hari umwe.muri twe uginze umushyitsi Kandi yadusuye, byababaza hari umwe muri twe ugonze umubyeyi wasize abana mu rugo agiye kubahahira ukabanuvutsa, kwirinda impanuka birashoboka dufatanyije twabigeraho.”
Mu ntara y’Amahyaruguru,mu mezi atatu ashize habaye impanuka 32 zaguyemo abantu 17, 9 muri zo zabereye mu Karere ka Gakenke, 3 mu Karere ka Burera 6 mu Karere ka Gicumbi, 7 mu Karere ka Rulindo na 7 mu Karere ka Musanze.




